Amazi y’Imvura yaraye igwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze cyane cyane mu bice byegereye ibirunga yahitanye umwana w’imyaka 15 inangiza inzu 11 n’imyaka y’abaturage.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023,nibwo iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze cyane cyane ibyegereye ibirunga.
Yavuze ko umwana w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ariwe wahitanywe n’iyi mvura akubiswe n’inkuba ndetse hari n’imbogo yapfuye yagaragaye mu murenge wa Muhoza yazanywe n’ayo mazi yaturukaga mu birunga.
Yagize ati “Amakuru tumaze kumenya ni uko hari umwana wakubiswe n’inkuba w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ndetse no mu Murenge wa Muhoza ahanyura ya myuzi habonetse ishashi y’imbogo yamanukanywe n’ayo mazi.”
Yakomeje avuga ko hari inzu 11 zo mu Murenge wa Gacaca zinjiwemo n’amazi ndetse imwe muri zo yasenyutse
Ati “Hari n’imyaka y’ibishyimbo bishinze mu mazi ariko byari byeze ku buryo byo bazabisarura kuko bahinga bashingirira.”
Yongeyeho ko hakomeje gukusanywa amakuru y’ibyangijwe n’iyi mvura.