Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’Ibirunga zasanzwe zapfiriye mu murima w’umuturage mu murenge wa Nyange akagari ka Ninda mu karere ka Musanze aho bikekwa ko zicanye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buravuga ko izo mbogo zasohotse muri pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.
Nkuko amafoto zigaragaza, bigaragara ko izi mbogo uko ari ebyiri zapfuye zose ubwo zarwanaga zikabura icyazikiza byaje gutuma zombi zipfa gusa ngo nubwo zari zatorotse pariki nta muturage zigeze zigirira nabi uretse imyaka zangirije aho zarwaniye nkuko bivugwa ko Aho imbogo zirwaniye ibyatsi birahababarira.