Mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FCÂ mu mukino wakinirwaga mu karere ka Musanze kuri Sitade ubworoherane y’aka karere.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cya Niyigena Clement. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ben Ocen ku munota wa 82’ w’umukino. Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paxião yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi barimo na Muhire Kevin.
Abakinnyi ba Rayon Sports baruhukijwe baritegura umukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro uzabahuza na APR FC.
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ubusa, ikipe izatsinda kuri uyu wa Gatatu izajya ku mukino wa nyuma. Muri uyu mukino, abakinnyi ba Rayon Sports barimo Sekamana Maxime, Soulaymane Sanogo na Rudasingwa Prince bari muri 11 babanje mu kibuga.
Abarimo Iranzi Jean Claude, Muhire Kevin na Moussa Essenu bari ku ntebe y’abasimbura. Umukino wagoye abakinnyi ba Rayon Sports birushaho kuba bibi ubwo imvura yari itangiye kugwa ibintu byishimirwa cyane n’abakunzi ba Musanze FC.
Abakinnyi ba Musanze FC barimo Ben Ocen, Niyonshuti Gadi, Nyandwi Sadam, Niyitegeka Idrissa na Luke Wafula bagoye cyane aba Rayon Sports.
Kunganya na Musanze FC byatumye ikipe ya Rayon Sports yuzuza amanota 44 ayishyira ku mwanya wa gatatu. APR FC ni iya mbere n’amanota 60 izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu Sports zinganya amanota izigamye ibitego 22.
Mu yindi mikino, AS Kigali yanganyije na Rutsiro FC 0-0 i Rubavu binagenda gutyo hagati ya Gasogi United na Gicumbi FC. Police FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino waberaga kuri stade ya Kigali.