Mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda yakomezaga kuri uyu wa gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, amakipe menshi yatunguwe harimo n’ikipe ya APR FC yatsindiwe mu karere ka Musanze ku munota wa nyuma.
Ni umunsi wari uriho imikino ibiri ikomeye aho ikipe ya AS Kigali yari yahuye na Kiyovu Sports kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe ikipe ya APR FC yari yagiye mu majyaruguru mu karere ka Musanze gukina na Musanze FC.
I Musanze mbere y’umukino byari ibirori umujyi wose wari umwru n’umutuku biba gahebuzo noneho mu kibuga aho habaye akarasisisi maze si ukubyina karahava. Umusifuzi yahushe mu ifirimbi umukino uba uratangiye abafana ku mpande zombi barafana karahava.
Amakipe yombi yagiye asatirana ku buryo bukomeye ariko ikipe ya Musanze FC nk’ikipe yari iri mu rugo yanyuzagamo ikataka bikomeye ishaka kubona igitego dore ko yari yategewe akayabo k’amafaranga n’abafana bayo ko nigera mu kirenge cya Mukura igatsinda APR FC ko barayihemba bishimishije.
Byasabye iminota 95 y’umukino maze Nshimiyimana Amrana atera ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC maze ibyishimo bitaha mu bakunzi ba Musanze fc dore ko cyari kibonetse ku munota wa nyuma ndetse iyi kipe yari ifite ikarita itukura bivuze ko bakinaga ari abakinnyi icumi mu kibuga.
Usibye ibirori byaberaga kuri iyi sitade, i Kigali kuri sitade y’i Nyamirambo ikipe ya Kiyovu na yo yafatanye AS Kigali umujyi iyitsinda igitego kimwe ku busa mu gihe mu mukino ubanza AS Kigali yari yayitsinze bine ku busa.
Muri uyu mukino kandi umuzamu w’ikipe ya AS Kigali yakoze ibintu bitamenyerewe aho yaherejwe umupira kuwufunga bikamunanira yabona ugiye kujya mu izamu akawufatisha intoki maze ahita ahabwa ikarita itukura ndetse Kiyovu ihabwa penaliti irayihusha.
Ku isaha ya saa sita n’igice kandi ikipe ya Mukura yari yahuye na Gasogi United ndetse nyuma yo kwisasira APR FC, igakurikizaho mucyeba wayo Rayon Sports, iyi kipe ya Mukura yagombaga gushimangira kuri Gasogi United maze iyitsinda igitego kimwe ku busa.
Mu karere ka Rubavu kandi naho ikipe ya Marines yari yakiriye Gorilla FC maze birangira uyu mushitsi amukoze mu matwi Marines itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).