Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu bagera kuri batandatu bagaragaye bari gusahura inzoga za Bralirwa ubwo imodoka izitwara yari imaze gukora impanuka mu karere ka Musanze.
Ni impanuka iheruka kubera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze mu ikoni riherereye munsi y’ahakorera Umurenge wa Busogo, ku wa 22 Werurwe 2022.
Abari aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko ari imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros, yatakaje uburinganire ubwo uwari uyitwaye yageragezaga guha inzira indi modoka.
Icyo gihe inzugi z’igice cy’inyuma yakururaga zirafunguka amakaziye y’inzoga zari zirimo agwa mu muhanda zirameneka izindi abaturage baziraramo barazisahura.
Ibikorwa byo gusahura imodoka bikunze kugaragara kenshi igihe hari imodoka zakoze impanuka zihetse ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse n’ibikomoka kuri peterole.
Bamwe mu bagaragaye basahura inzoga batawe muri yombi
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko abantu batandatu mu basahuye imodoka ya Bralirwa yari imaze gukora impanuka bamaze gufatwa. Amakuru yamenyekanye ni uko mu gikorwa cyo gushakisha abasahuye iyi modoka hasanzwemo umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye.
Uwo mugabo witwa Nsengiyumva Jean Baptiste, akaba umurezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Busogo, yafatanywe amakaziye [Cases] abiri aho yafatiwe iwe mu nzu.
Mu bandi basahuye inzoga higanjemo abaturage batuye hafi yaho yakoreye impanuka ndetse na bamwe mu banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri ya Ruhehe ruri ku muhanda. Aba basahuye inzoga zimwe bakajya kuzihisha mu ngo zabo, izindi bazinywera ku muhanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ko mu iperereza ririmo gukorwa na RIB, uko ari batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba kandi bose baremera icyaha ndetse bagasaba imbabazi.
Dr. Murangira yaboneyeho kwihanangiriza no kuburira umuntu wese wishora mu bikorwa by’ubusahuzi nk’ubu ko uzabifatirwamo azajya akurikiranwa mu butabera.
Avuga ko kandi uretse kuba icyaha ari n’umuco mubi ugamije gusonga uwagize ibyago. Ibi ntabwo bikwiye, hari abantu ubona ko bashaka kubigira umuco. Ibi kandi bigomba kubera isomo n’abandi. Ubusanzwe iyo umuntu agize impanuka wihutira kumutabara, ntabwo wihutira kumusahura. Iyi ngeso mbi abantu bayicikeho.
Yaburiye umuntu wese wishora mu bikorwa by’ubusahuzi nk’ubu, ko uzabifatirwamo azajya akurikiranwa mu butabera.
Abafashwe baramutse bahamijwe icyaha n’urukiko bashobora gufungwa umwaka umwe ariko itarenze ibiri ndetse bagatanga n’ihazabu ya miliyoni 1Frw ariko zitarenze miliyoni 2Frw. Itegeko rinateganya ko bashobora guhabwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.