Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi hari agatsiko k’insoresore ziyise abashomeri zazengereje abaturage zikabacucura utwabo kugeza ubwo ubu bagenda bikandagira.
Abaturage bavuga ko aka gatsiko gatega abantu kakabambura utwabo ariko bamwe ngo bakabaniga, hari n’abo bakomeretsa. Agace gakunda kugaragaramo icyo kibazo ngo ni ku muhanda uva ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge wa Kimonyi ukagera ku tugali twa Buramira na Birira.
Akimana Jacqueline umwe mu baturage batuye muri ako gace, avuga ko ari mu bahuye n’iyo sanganya bakamburwa ndetse ngo bakaba baranamukomerekeje nyuma yo kumuhambira ijosi kugeza ubu akaba anafite ibikomere.
Bwiza dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko Abaturage basaba inzego bireba ko bakaza umutekano, kugirango n’undi utarakomeretswa abungabungirwe umutekano hato hatazagira n’undi wese wahasiga ubuzima.Jean Bosco Mwiseneza,umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko icyo kibazo cyizwi kandi ko bamwe mu bacyekwaho ibyo byaha batawe muri yombi.
Avuga ko kugeza ubu batanu mu icyenda, bagize ako gatsiko bamaze gufatwa hanyuma bane bakaba bagikomeje gushakishwa.Gusa Polisi yizeza aba baturage ko umutekano wabo urinzwe.Aba biyise abashomeri, bavuzwe nyuma y’akandi gatsiko kiyise abataribani bagiye bakomeretsa abanyerondo mu turere twa Burera na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.