Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye huzuye inkuru z’umunyamakuru uzwi mu Rwanda kubera shene ye ya YouTube afite ya Isimbi Tv ari we Murungi Sabin kubera ko yagarutsweho cyane mu rubanza rw’umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi ku izina rya Ndimbati.
Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa gatatu haburanwa ku ifunga n’ifungurwa rya Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati. Uyu mugabo Ndimbati akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure nkuko ubushinjacyaha bwabitangarije urukiko kuri uyu wa gatatu.
Abunganira Ndimbati bagaragaje uburyo uyu mukobwa ari kubeshyera Ndimbati ndetse ko amatariki y’igihe yavukiye agiye atandukanye bityo ko ashobora kuba yari afite imyaka y’ubukure akaba ari gushaka kumuharabika.
Ndimbati mu kwiregura yatangaje ko ari akagambane yakorewe dore ko uyu mukobwa ngo yabanje kumusaba miliyoni eshanu ngo aceceke ariko ntiyabikora, Nyuma ngo yaje guhamagarwa n’umunyamakuru wa Isimbi TV Murungi Sabin amubwira ko afite inkuru ye ishobora kumukoraho ko bityo natamuha miliyoni ebyiri arayishyira ahagaragara.
Ntabwo byaje gukunda ko amuha izo miliyoni ebyiri maze iyo nkuru ihita ijya hanze maze ahita atabwa muri yombi gutyo ari nabwo ari kuburana ku ifunga n’ifungurwa bye.
Uyu munyamakuru kandi (Sabin) yashakishije uyu mukobwa ngo amukoreshe ikiganiro maze amusezeranya ko nyuma yo kuvuga akababaro ke kose hari abantu bazamufasha bakamuha amafaranga bityo na we arabyemera.