Mu gihe igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda umubano wabyo utameze neza kubera imirwano imaze iminsi ibera muri DRC ihuza ingabo za leta zihanganye n’umutwe wa M23 iki gihugu kigashinja u Rwanda ko rutera inkunga uyu mutwe gusa ni kenshi u Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa.
Ku bakurikirana imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter bakomeje kugezwaho amakuru atandukanye kuri iyi ntambara yo muri DRC bayagejejweho na Munyakazi Sadate wahoze ku ntebe y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports akaza kuhava nabi.
Kuri ubu uyu Mugabo Munyakazi Sadate akomeje kwibasirwa abazwa niba yaba yarahindutse umuvugizi w’umutwe wa M23 kubera amakuru yashize hanze aho agaragaza ko ashyigikiye uyu mutwe uhora ushyamiranye na leta ya DRC.
Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu Munyakazi yashize kuri twitter amashusho agaragaza umusirikare wa FARDC wakomeretse atwawe mu maboko nabo yise abarwanyi ba M23 gusa icyatangaje benshi ni uko yavuze ko uyu musirikare ari mu maboko meza ko ntacyo araba bituma benshi bibaza impamvu abivuze ndetse ko adakwiriye kubivuga.
Yagize ati: “Mu gitondo cy’uyu munsi ku Kibuga cy’Imirwano ( Kiwanja ya mapambano), Ingabo za M23 zafashe abasirikare ba FARDC/FDLR, mubafashwe harimo #ColonelWironja mu nzira agenda akaba yagendaga asezera ku nshuti ze n’abavandimwe gusa icyo namwizeza nuko ari mu maboko meza ntacyo azaba”
Sadate akomeza agaragaza amashusho yaho uyu musirikare arwariye ndetse ari no guhabwa ubuvuzi aho benshi bamunenze bamubwira ko ibyo ari gukora ari akazi k’umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 bityo ko adakwiye kuvuga ibi nk’umunyarwanda kandi azi neza ko u Rwanda ruri gushinjwa gutera inkunga uyu mutwe.
Uwitwa Ukuri Ganza yamusubije agira ati: “Ngo ari mu maboko meza? Sigaho Sadate utaduteza abacongoman babaza uko Abanyarwanda munenya ibya M23 kandi mudakorana nayo uramenye uramenye,imvugo ziragatsindwa.”
Mu gitondo cy'uyu munsi ku Kibuga cy'Imirwano ( Kiwanja ya mapambano), Ingabo za M23 zafashe abasirikare ba FARDC/FDLR, mubafashwe harimo #ColonelWironja mu nzira agenda akaba yagendaga asezera ku nshuti ze n'abavandimwe gusa icyo namwizeza nuko ari mu maboko meza ntacyo azaba pic.twitter.com/9p7OUEpjFs
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) June 4, 2022