Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubije Munyakazi Sadate wahoze ayiyobora, ko budashobora kuganira na we ku bijyanye n’amasezerano yavuze ko yagiranye na yo mu 2018 na 2019, binyuze muri kompanyi ze, ubu ibyo zakoraga bikaba byarahawe abandi.
Ku wa 11 Ukuboza 2024, Munyakazi Sadate yandikiye Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports ibaruwa igira iti “Gusaba kuganira ku masezerano kompanyi mpagarariye zifitanye n’Umuryango wa Rayon Sports hamwe n’umwenda Umuryango wa Rayon Sports umfitiye.”
Yagaragaje ko ku wa 17 Mutarama 2018, kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by’ubucuruzi.
Ni mu gihe tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by’Umuryango wa Rayon Sports ndetse ibyo byatangiye kubahirizwa ubwo iyi kipe yatwaraga Shampiyona ya 2018/19.
Mu ibaruwa, Munyakazi Sadate yavuze kandi ko “mu bihe binyuranye nagurije Umuryango wa Rayon Sports amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi agera kuri miliyoni 85.389.000 Frw hatabariwemo ayo twahaye Umuryango nk’umusogongero w’ibyo twari tugiye gukorana ndetse n’amafranga twatanze mbere ya Nyakanga 2019.”
Yashimangiye ko “Umuryango wa Rayon Sports warenze kuri ayo masezerano uha abandi bantu gukora ibyo twasezeranye kandi byari bibujijwe, naho umwenda mumfitiye mukaba mutarawunyishyura kugera ubu, akaba ari yo mpamvu mbandikiye iyi baruwa mbasaba ko twahura kugira ngo tuganire kuri ibyo bibazo byose tubishakire ibisubizo mu bwumvikane.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubije Munyakazi Sadate binyuze kuri e-mail ko “Nta biganiro na bike uzagirana” na we.
Mu butumwa yashyize kuri X [yahoze kuri Twitter], Sadate yagaragaje ko amasezerano yasinywe ubwo Rayon Sports yayoborwaga na Paul Muvunyi na Muhirwa Freddy, ubu bombi bari mu buyobozi bw’Urwego Rukuru rw’Umuryango Rayon Sports rukuriwe na Muvunyi.
Yongeyeho mu 2019 na 2020, yagurije Rayon Sports amafaranga anyuranye kugira ngo irangize inshingano zayo, ayo yiyongera kuri miliyoni 50 Frw zitishyuzwa yayiteyemo inkunga, ariko icyo gihe umwenda usinyirwa n’abayoboraga Rayon Sports ndetse na we wawutanze.
Ayo arimo arenga miliyoni 30 Frw ku buyobozi bwa Muvunyi Paul, binyuze mu musogongero ku mushinga, kugura umukinnyi Jules Ulimwengu, uduhimbazamusyi ku mikino ya Kiyovu Sports na APR FC no guhemba umushahara kuva muri Mutarama 2019.
Yavuze ko kandi ko igihe Uwayezu Jean Fidèle yari ayoboye Rayon Sports, yateye inkunga irenga miliyoni 30 Frw iyi kipe, mu gihe ubwo we yari Perezida wayo hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, uretse amafaranga yayigurije nk’umwenda, yayiteye inkunga y’amafaranga atishyuzwa arenga miliyoni 50 Frw.
Munyakazi yongeyeho ko yegereye uwari Umuyobozi wa Rayon Sports kuva mu Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2024, Uwayezu Jean Fidèle, baganira ku masezerano atarubahirijwe, amusaba kwihangana bakazashaka ibisubizo.
Sadate agiye gutekereza ikindi yakurikizaho
Aganira n’itangazamakuru, Munyakazi Sadate, yirinze kuvuga ko azagana inzira z’amategeko, ahubwo ashingira ko agiye gutekereza ikindi yakora bitewe n’igisubizo yahawe.
Yavuze kandi ko yatunguwe no kubwirwa ko nta biganiro Rayon Sports yagirana na we kandi byari mu murongo wo kuyitungira agatoki ngo bitazateza ikibazo nyuma, ndetse bitandukanye n’uko benshi babifashe ko ari kwishyuza umwenda aberewemo.
Yonyegeho ko mu byo impande zombi zumvikanye zisinya harimo ko “mu gihe Rayon Sports yakwica ayo masezerano, yakwishyura ibihombo n’ishoramari ryabikozwemo.”
Ati “Ni cyo cyari cyanteye ubwoba cyane kuko kompanyi iba ari kompanyi, uyu munsi wenda nyirimo nk’Umu-Rayon ariko ejo hashobora kuza n’abandi batari aba-Rayons bakaba babyungukiramo bigateza ikibazo ku muryango. Ni yo mpamvu nashakaga ko tuganira kugira ngo ibyo byose bishyirwe ku murongo.”
Amwe muri aya masezerano y’impande zombi ntiyari afite igihe arangirira mu gihe andi yagombaga kumara imyaka 10.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nta byinshi aravuga kuri icyo kibazo kuko ari birebire, gusa yavuze ko nk’ubayobozi bwa Rayon Sports basuzumye ubusabe bwe basanga nta kintu kizima gifatika ashingiraho yishyuza.
Abajijwe ku byo yavuze ko bashaka kumwicira izina binyuze mu itangazamakuru Thadée yavuze ko nta nyungu babifitemo ko ahubwo na we bishoboka ko yabyijyanira mu itangazamakuru kuko ari we ubifitemo inyungu.