Mukanzabarushimana Chantal ukurikiranweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye mukase yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agikurikiranwaho uruhare yagize.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Mukanzabarushimana ashobora kuba afite urahe mu cyaha aregwa. Impamvu we yatanze mu iburanisha riheruka asaba ko yaburana adafunzwe zirimo ko afite umwana muto n’uburwayi yivuza, zateshejwe agaciro kuko n’uri muri gereza akomeza guhabwa ubuvuzi kandi ababyeyi bafite abana hakaba hari uko bafashwa iyo bafunzwe.
Urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, rwamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi.
Hashize iminsi ine, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukanzabarushimana (Mukase wa Akeza) na Nirere Dative wari umukozi we wo mu rugo kuko “iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw’uwo mwana”.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko bwa mbere ku wa 27 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana ari we wishe umwana, busaba ko aburanishwa afunzwe kugira ngo atazatoroka ubutabera. Mukanzabarushimana yahakanye ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi uwamwishe.