Umunyarwandakazi Rhadia Salma Mukansanga, yongeye kwandika amateka, aho yahawe gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abagore kirimo kubera muri Maroc. Umukino wa nyuma urahuza Maroc na Afurika y’Epfo.
Mukansanga ari mu basifuzi 16 bahamagawe gusifura igikombe cya Afurika mu bagore. Umukino wa nyuma ari busifure uraba saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu. Maroc yageze ku mukino wa nyuma isezereye Nigeria naho Afurika y’Epfo yasezereye Zambia.
Uyu mukino biteganyijwe ko uza kubera kuri stade ya Prince Moulay Abdallah iri mu murwa mukuru Rabat. Igikombe cya Afurika cy’abagore cyatangiye tariki 2 Nyakanga 2022.
Mukansanga akomeje kwandika amateka mu gusifura. Nyuma yo gusifura mu gikombe cya Afurika cy’abagabo yanemejwe nk’umwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy’isi muri Qatar 2022.