Ishimwe Alice wakoraga umwuga w’Ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga, yatahanye n’umugabo we mu modoka yabo, asohoka agiye gukingura igipangu cy’inzu imodoka ibura feri igonga icyo gipangu kiramugwira ahita apfa.
Impanuka yishe Ishimwe Alice yabaye saa mbili n’iminota 45 zijoro, mu Mudugudu wa Musengo, mu Kagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.
Ishimwe Alice n’umugabo we bakoze impanuka bavuye ku kazi kuko bose bakorera mu Mujyi wa Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yatangaje ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite Plaque RAE 42 T yari itwawe na Niyigena Patrick ubwo bari bageze ku irembo iwabo, Ishimwe Alice umugore we yavuye mu modoka ashaka gukingurira umugabo ngo yinjire mu rugo neza.
Niyigena Patrick yakoze rivasi imodoka ibura feri igonga igipangu kigwira umugore we arakomereka bikabije.
Habiyaremye avuga ko Ishimwe bamujyanye ku Bitaro i Kabgayi yitaba Imana batarahagera kubera ko yari yababaye cyane.
Ati “Umugabo we wari utwaye imodoka nawe yahungabanye gusa ari mu rugo iwe.”
Ishimwe Alice witabye Imana na Niyigena Patrick bakoze ubukwe taliki ya 24 Nyakanga 2022 .
Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize nibwo musaza wa Ishimwe wari umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Muhanga akaba ari nawe wareze Ishimwe yitabye Imana.
Urupfu rutunguranye rwa Ishimwe rwababaje benshi kuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bagiye bahererekanya amafoto n’ubutumwa bw’ihumure bwihanganisha Umuryango wa Niyigena Patrick n’uwa Shimwe Alice.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yihanganishije Umuryango wagize ibyago.
Umurambo wa Ishimwe Alice uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi.