Ntibisanzwe gusa bibaho ko uwihaye Imana wari wariyemeje ko atazashaka umugore yisubiraho akabivamo ndetse agahita akora ubukwe ari na byo byabaye kuri Padiri Sibomana Jerome mu karere ka Muhanga.
Sibomana Jerome wari padiri muri Diyosezi ya Cyangugu yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko ndetse bakaba bizeye kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri yari yariyemeje akiyemeza kuba umulayiki.
Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022. Padiri Sibomana yavuye mu gipadiri mu mwaka wa 2020, akaba yarakoze ubutumwa butandukanye muri Paruwasi ya Yove, Nkombo na Shangi i Rusizi.
Akenshi bikunda kuba ibidasanzwe kumva ko padiri yiyambuye ikanzu akiyemeza gushaka umugore, bikunze kubabaza abakristu ndetse na bagenzi be bakoranaga umurimo w’Imana n’abasaseredoti bagenzi be, ariko bikaba byiza kumesa kamwe nk’uko bamwe mu bapadiri bajya babikora.