Umwana w’imyaka icyenda y’amavuko wigaga mu mwaka wa Kabiri ku Urwunge rw’Amashuri rwa Cukiro mu Murenge wa Nyarusange yaguye mu kizenga cy’amazi cya kompanyi icukura amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo uyu mwana witwa Irikumwenatwe Elie yaheze mu kizenga gifata amazi cya kompanyi ya SOREMI Intego Ltd icukura amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.
Uyu mwana na bagenzi be, ababyeyi babatumye amazi ku ivomo riri hafi y’iki kizenga cyacukuwe ngo kijye gifata amazi bayunguruza amabuye y’agaciro, ubwo bageraga kuri iki kizenga bagiye kogamo maze nyuma uyu mwana aza gusubiramo aribwo yahezemo.
Twagirimana Fulgence na Mukandorero Grace ababyeyi ba Irikumwenatwe Elie, bigeze mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba babonye ko umwana wabo yatinze ariko bageze ku iriba baramubura nibwo batangiye gushakira mu baturanyi ari naho umwana mugenzi we bari bajyanye gushaka amazi yabwiwe amakuru y’uko yaheze mu kizenga cy’amazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye Umuseke ko bagitegereje RIB na Polisi ngo bafate umwanzuro. Gusa avuga ko bagiye gukorana na SOREMI Intego Ltd bakongera uburinzi kuri iki kizenga ndetse bakanakizitira hirindwa impanuka nk’izi.
Ati “Twe tugiye kureba uko hakongerwa uburinzi niba yagiraga batatu cyangwa bangahe bongerwe ku buryo bacunga aho SOREMI ikorera, ikindi nuko ari ngombwa ko kigiye kuzitirwa ariko kikanagira uburinzi buhagije.”
Ruzindana Fiacre, yongeye gusaba abaturage kujya bigisha abana ndetse ubwabo nabo bakareka kwegera ahakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko haba impanuka zitandukanye.