Urwego rw’isumbuye rw’Ubushinjacyaha mu karere ka Muhanga rwamaze gushikirizwa dosiye y’Umusore w’imyaka 25 wasambanije nyina ku gahato ndetse akanamukubita
Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko umusore wavutse mu 1997 wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yakururiye nyina mu buriri aramusambanya. Ukekwa yemera icyaha akavuga ko yumvaga yifuje nyina, akamukururira mu cyumba akamusambanya. Umukecuru wasambanyijwe yavutse mu 1961. Uyu mukecuru akaba avuga ko umwana we wamusambanyije asanzwe anywa ibiyobyabwenge.
Umukecuru avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we ko yamwibye ibigori. Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’icyaha cyo gukubita umubyeyi.
Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 134 al.5 pt.3 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gukubita umubyeyi ni icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2.000.000 frw), kikaba giteganywa n’ingingo ya 121 al.2 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.