Kavamahanga Evariste w’imyaka 28, wo mu karere ka Muhanga, yasanzwe yapfuye, umurambo we uri imbere y’iduka yarariraga.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 4 Mutarama 2024, bibera mu Mudugugudu wa Kabeza,AKagari ka Ruli, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Ni butike iri ku ruhande rw’umuhanda wa kaburimbo w’ahazwi nko kuri ‘Tourism’, ari naho yciwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Amakuru avuga ko yabonywe n’abantu bari bagiye mu kazi mu gitondo cya kare, batabaza inzego z’umutekano zirahagera.
Umunyamakuru wacu wageze aho ibi byabereye, yavuze ko uyu muzamu ibyo yarindaga, harimo ibyo batwaye n’ibisigaye muri butiki bifite agaciro katarengeje 100.000frw .
Bamwe mu binjiye muri iyo butiki bavuga ko bishoboka ko abakekwa kuba bamwishe bari baziranye bagatinya ko azabavuga bakamwica.
Ubu inzego z’ibanze kuva ku kagari kugeza ku Murenge ndetse n’iz’umutekano zirimo RIB na Polisi zageze aho ibi byabereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko “ bategereje ibiva mu iperereza nariko ko bikekwa ko yaba yishwe, ababyeyi be bakazabona ubutabera binyuze mu iperereza”
Meya Kayitare yasabye abantu bagifite umutima w’ubugome kuwureka kandi abafite amakuru bakayatangira ku gihe.
Yihanangirije abantu kureka ibikorwa bibi byo kwiba barangiza bakanahitana ubuzima bw’umuntu. Amakuru avuga ko nyakwigendera yakomokaga mu karere ka Nyamagabe akaba yari yaraje i Muhanga kuhashakira ubuzima.
Andi makuru avuga ko yararaga izamu bwacya akajya gukama inka z’abihaye Imana b’abasereziyani Kugeza ubu hari hagitegerejwe imodoka ya RIB iza gufata ibimenyetso bya gihanga ari nako iperereza rigomba guhita ritangira.
Nyakwigendera asize umugore n’ umwana umwe wari ukiri muto.