Mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza, 2021 mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Bikeri, Umudugudu wa Matovu mu Karere ka Muhanga Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Mu masaha ya saa mbili za mu gitondo ngo nibwo aya makuru yamenyekanye ubwo umuturanyi we yari amuzaniye ubushera bwa Noheli maze atungurwa no gusanga Kabanyana Gaterine yari azaniye Noheri yapfuye niko guhita atabaza abaturanyi.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na bamwe mu bagize umuryango we bigakekwa ko bari inyuma y’urupfu rwe. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira gukora iperereza, maze abakobwa bane ba Nyakwigendera batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kiyumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Nteziyaremye Germain yabwiye UMUSEKE ko uyu mukecuru yari asanzwe aba ahantu hitaruye ingo bityo ko byari bigoye ko yatabarwa. Yakomeje asaba abaturage kujya batura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi mu gihe hagaragaye ko hari amakimbirane abaturage bakagerageza gutangira amakuru ku gihe.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugikora iperereza ku bishe nyakwigendera.