Uwizeyimana Elie w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange iminsi itatu irashize bamushakisha nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro none icyizere cyo kumuvanamo ari muzima cyayoyotse.
Iri sanganya ryabaye ku wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2022, ahangana saa munani z’amanywa, bibera mu birombe by’amabuye y’agaciro bya kompanyi ya Afri-Ceremic , biherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Saa munani z’amanywa nibwo iyi mpanuka yabaye, ubwo ikirombe cyagwiraga abantu bagera kuri 11, gusa Uwizeyimana Elie warimo acukura we ntiyabashije guhunga kimwe na bagenzi be kuko cyahise kimugwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yahamirije Umuseke iby’iyi mpanuka avuga ko bakomeje gushakisha umurambo kuko ntacyizere ko yaba ari muzima.
Ati “ Impanuka yabaye ku wa Mbere saa munani, byabereye mu Kagari ka Ngaru mu birombe bya kampani ya Afri-Ceremics Ltd. Harimo abantu 11 babonye kiguye bamwe barasohoka we aheramo. Urumva byabaye saa munani tubimenya saa tatu z’ijoro, ariko kuva ubwo kugeza ubu dushakisha ntabwo araboneka.”
Bitewe n’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, imashini ihinga iri kwifashishwa mu kumushakisha ntabwo ibasha kubigeraho kuko ibitikaka biri guhita byongera bigahanuka. Gusa baracyakomeje gukora ibishoboka byose ngo babashe gukuramo byibura umurambo we kuko kumutabara ari muzima bidashoka.
Ruzindana Fiacre, asaba abaturage kurushaho kwirinda iyo bari mu bikorwa nk’ibi bakagenzura niba bateze ibirombe mbere yo gucukura, agasaba n’abafite ibirombe kwita ku byateza impanuka byose bagahora hafi abakozi babo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba bwarageze aho ibi byabereye bwifatanya n’abaturage mu kumushakisha ndetse banahumuriza abaturage ari nako babashishikariza kurushaho kwirinda icyo bari mu birombe nk’ibi.