Undi wagizwe umwere muri urwo rubanza ni Niyomugabo Eric na we wari warahamijwe icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko uwo mukobwa yari umukozi we mu kabari, akamushinja ko ari we wamwohereje kwa gitifu nijoro mu mugambi wo kugira ngo amusambanye.
Ibyo byaha bari bakurikiranyweho bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse abo bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha mu rubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12 Ukuboza 2019.
Icyo gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwemeje ko Ntezirembo Jean Claude ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 akanatanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw. Niyomugabo Eric we yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Urukiko rwari rwategetse Ntezirembo Jean Claude kwishyura uwo mukobwa indishyi zingana na miliyoni 5 Frw naho Niyomugabo Eric akamwishyura indishyi zingana na miliyoni 2 Frw.
Rwari rwemeje kandi rutegeka Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric gufatanya kwishyura uwo mukobwa amafaranga y’igihembo cya avoka wamuburaniye angana n’ibihumbi 500 Frw, bakanafatanya no kumusubiza igarama yatanze arega ringana n’ibihumbi 20 Frw.
Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rukuru rw’i Nyanza kuko batishimiye imikirize y’urubanza, isomwa ryarwo ryabaye ku wa 16 Ugushyingo 2021, rwemeje ko ikirego cy’ubujurire kuri abo bagabo bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy’ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe n’uwo mukobwa uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.
Urukiko rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Uru rukiko rwemeje ko imikirize y’urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12 Ukuboza 2019 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose. Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.
Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza zingana na miliyoni 5 Frw nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y’amagarama y’urubanza ashyirwa mu isanduku ya Leta.
Src: Igihe