Nambajimana Alphonse w’imyaka 39 na Nzabonintege Selverien w’imyaka 37 bitabye Imana ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu karere ka Muhanga bakaba bishe na gaz ikoreshwa muri iryo cukurwa ryayo mabuye bakaba bakoreraga koperative yitwa COMAR.
Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi wa RIB sitasiyo ya Kiyumba, Umukozi ushinzwe gukurikirana inkomoko y’amabuye y’agaciro n’umukozi wa RMB mu Karere ka Muhanga bageze ahabereye impanuka yahitanye aba bantu aho bahumurizaga n’abagore bapfakajwe n’iyi mpanuka.
Iyi Gaz yafatiye aba bakozi ba COMAR mu kirombe ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 abantu babiri bahita bitaba Imana nk’uko byemejwe na Bizimana Eric, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu.
Visi Mayor Bizimana, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ”Aba bombi bishwe na Gaz nk’uko abakozi ba COMAR bari batanze amakuru babivuga”. Visi Mayor Bizimana akomeza avuga ko bagiriye inama Koperative ya COMAR yo gushaka ibikoresho bipima Gazi (Gas Detector), guhuza indani kugira ngo haboneke umwuka uhagije no guhanga izindi zigezweho zitateza impanuka.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba yahumurije abagize Koperative by’umwihariko abagore basigaye bapfakajwe n’iyi mpanuka.Imirambo ikaba yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi gupimwa ndetse abayobozi n’abari aho impanuka yabereye bakaba bajyanywe kuri RIB Kiyumba kugira ngo basobanure impamvu y’urwo rupfu n’icyabiteye.
Iyi Koperative ya COMAR icukura amabuye y’agaciro isanzwe ivugwamo ibibazo hagati y’abakozi n’ubuyobozi bwayo, abakozi bavuga ko badafatwa neza ndetse badahabwa n’ibikoresho byuzuye byo kubafasha mu kazi.