Uruganda Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukora sima biravugwa ko rwatekewe umutwe n’uwitwa Ignace Kabega Harindintwali akoresheje inyemezabwishyu mpimbano hifashishijwe ikoranabuhanga, arwiba Toni 70 anazigurisha umucuruzi witwa Nyandwi Celestin.
Ni amakuru yamenyekanye tariki ya 28 Kanama 2023 nyuma yo guhuza amakuru yo mu ibaruramari bagasanga bidahura baratekewe umutwe nk’uko byemezwa n’amakuru atangazwa n’urwo ruganda.
Umwe mu bakozi barwo wavuganye n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya, yagize ati: “Ni byo koko byarabaye ariko nta yandi makuru twavuga kuko ababikoze barafashwe barimo kubikurikiranwaho”.
Tariki ya 24 Kanama 2023 ni bwo Ignace Kabega Harindintwali avugwaho kuba yaragiye ku ruganda rwa Anjia Prefablicated asaba ko bamuha sima abizeza ko afite umushinga mugari agiye gukorera mu Karere ka Muhanga, ariko uruganda rumubwira ko badatanga sima ku muntu ku giti cye ahubwo bayiha umuntu ufite ubucuruzi bwanditse mu bitabo by’imari (Registre de Commerce) mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB).
Abo ku ruganda baje kumworohereza kuko yaberekaga ko ari Umuyobozi wa Kompanyi y’ubwubatsi. Bamusabye kwishyura azana inyemezabwishyu y’inkorano ndetse baramupakirira bamushyira sima ku nzu yakodesheje mu Murenge wa Shyogwe ahazwi nko mu Cyakabiri ku nzu y’uwitwa Claude.
Ignace Kabega Harindintwali yasabye Uzziel Habagusenga bakoranaga gushaka umucuruzi wo kugura iyo sima haboneka Nyandwi Celestin ukorera mu Karere ka Muhanga ndetse hashakwa imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Dina zitwara imizigo mu Kivoka i Muhanga zirayipakira ziyigeza kwa Nyandwi Celestin bigizwemo uruhare na Richard Kabanza ariko amafaranga akajya ahabwa Izziel Habagusenga washatse umucuruzi wo kubagurira sima.
Guhera icyo gihe kandi bashatse umukobwa wari urangije muri IPRC- Kigali bamuha akazi ko kujya yakira amafaranga yagurishwe muri sima.
Ku itariki ya 28 Kanama 2023 ni bwo uruganda rwahuje imibare yo muri Banki n’iyo mu ruganda basanga harimo ikinyuranyo barebye inyemezabwishyu bahawe na Ignce Kabega Harindintwali wiyitaga umwubatsi karundura basanga nta faranga rye ryageze kuri Banki maze uruganda rwa Anjia Prefablicated rutanga ikirego batangira gushakishwa.
Ignace Kabega Harindintwali bivugwa ko yafatiwe mu Karere ka Bugesera mu gihe abandi bafatiwe mu Karere ka Kicukiro.
Mu gushaka neza amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo hamenyekanye ko bafite umunyamategeko ubaburanira.
Me Joseph Mico Twagirayezu wunganira mu mategeko bamwe mu baregwa yatangarije Imvaho Nshya ko abafunzwe ari batatu barimo Richard Kabanza, Uzziel Habagusenga na Ignace Kabega Harindintwali kandi bose bemera icyaha bashinjwa.
Yagize ati: “Ni byo barafunzwe uko ari batatu kandi bemera ibyaha bashinjwa”.
Aba bose bakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi ku buryo bw’uburiganya bakaba bategereje kuburana ku ifungwa n’ifungura.
Uru ruganda rwatashye na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda tariki ya 3 Kanama 2023 ruherereye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo rukaba rufite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, akaba asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na Toni 3000 ku munsi mu gihe mu mwaka ruteganya kujya rukora sima ingana na Toni miliyoni 1 ku mwaka, kugira ngo ruhubakwe rwimuye imiryango igera ku 150.
Rukomoka ku ruganda rwa West Holding International Company Limited ruri muri Ethiopia rukaba rukora sima Toni 10 000 ku munsi ndetse rufite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika (200M$) rukaba rugenzura inganda ziri mu bindi bihugu rugakomoka ku ruganda rwo mu Bushinwa rwa China Ciment.
Rukora sima yo mu bwoko bwa 32,5N na 42,5N kandi rukaba rufite ubushobozi bwo gukora sima yo ku rwego rwa 52 yo kubakisha ibiraro byo mu mazi n’inzu zikomeye.
Uruganda Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rwatashywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame tariki 03 Kanama 2023.
Inkuru dukesha imvahonshya