Aba nyerondo bagera kuri batandatu bakomerekeye mu gitero bagabweho n’abaturage bitwaje intwaro gakondo zirimo imihini kuri ubu abagera kuri batatu bakaba bari mu bitaro nkuko ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru yo muri raporo avuga ko uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Ababonye uko urwo rugomo rwakozwe, bavuga ko hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyarutovu uherereye mu Murenge wa Nyamabuye bateye abo banyerondo guhera saa tatu kugeza saa sita n’igice za nijoro ku wa gatandatu.
Abahageze bemeza ko abo bari bafite imihini bahise bakomeretsa abantu 6. Bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye, bafata abantu batatu muri abo bateye irondo, abandi baracika bakaba barimo gushakishwa. Kuri ubu abakomeretse bajyanywe mu bitaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe , ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyageregeje kubahamagara ntibitaba telefone.