Mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasave mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka MuhangaTariki ya 13 Mutarama 2022, Abanyeshuri bavuye ku ishuri bageze mu rugo basanga hafunze nyuma yuko bashatse uko bafungura batungurwa no gusanga nyina ubabyara yitabye imana bikekwa ko yishwe n’umugabo we.
Ntawizera Flodidas w’imyaka 50 ukekwa kuba yishe umugore we Uwimana Claudette w’imyaka 47 kuko mu masaha uyu mugore yishweho uyu mugabo ngo yagaragaye atembera mu isanteri nka saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko nyuma akaza kuburirwa irengero.
Aya makuru dukesha umuseke wayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse, aho yavuze ko kugeza ubu bagishakisha Ntawizera Flodidas ukekwaho kwica umugore we.
Ati “Turakeka ko Ntawizera yishe umugore we ku wa Kane nimugoroba kuko abana bavuye kwiga bagasanga hafungiye inyuma, imvura yagwa bakajya kugama mu baturanyi ariko mukuru wabo wari mu isantere atashye ajya kureba barumuna be nibwo bamubwiye ko basanze hakinze, yahise ashaka umuhoro afunguza idirishya anyuzamo akana gato kajya kuzana urufunguzo basiga mu imbere, bafunguye nibwo basanze mama wabo yapfuye ariko se ntawuhari. Gusa uyu mugabo nka saa kumi n’imwe yari mu isantere nk’uri gutembera.”
Aba bombi ngo bashakanye Umugore afite abana babiri bongera kubyarana abandi babiri ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma aho umugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma nubwo ngo ubuyobozi bwari bwabunze.
Gusa uyu muyobozi w’umurenge yavuze ko mu minsi ishize uyu mugabo yari yatangiye kwiyicisha inzara yanga kurya ibiryo ndetse bitabaza ubuyobozi ngo bubikemure.
Gihana Tharcisse asaba abaturage kujya bitabira umugoroba w’umuryango kuko ariyo nzira yo kubiba amahoro mu miryango mu rwego rwo kwirinda ko hari abana baba impfubyi ndetse n’abandi bakahasiga ubuzima kubera amakimbirane yo mu ngo.
Umurambo wanyakwigendera ukaba warahise ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, gusa kuri uyu wa Gatanu 14 Mutarama 2022 warashyinguwe. Inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha Ntawizera Flodidas kugirango hakorwe iperereza harebwe niba ariwe waba wihishe inyuma y’urupfu rw’umugore we.