Ubwato bwari butwaye abana 13 bari bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye muri Nyabarongo, amakuru avuga ko batatu n’umusare bavuyemo, abandi 10 bose bakaba bakiri mu mazi (ntiharamenyekana niba bakiri bazima).
Ndababonye Jean Pierre w’Imyaka 41 y’amavuko bivugwa ko yakodesheje buriya bwato ashyiramo abana ngo bajye kumufasha gupakira amategura hakurya mu Karere ka Ngororero, barohama muri Nyabarongo bose.
Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko Ndababonye Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yakodesheje ubwato bw’uwitwa Banganyiki Innocent, maze abushyiramo abana 13 b’abaturanyi ashaka kubambutsa umugezi wa Nyabarongo.
Abo bana bari bagiye kumufasha gupakurura amategura y’inzu mu Murenge wa Ndaro, ho mu Karere ka Ngororero, aho yari agiye kuyagurisha, ageze hagati mu mazi bararohama.
Gusa abaduhaye iyo nkuru bavuga ko abana 3 muri 13 n’umusare ari bo babashije kuva mu mazi. Bavuga ko abandi bose uko ari 10 baburiwe irengero bakaba batarava muri Nyabarongo.
Abamenye ayo makuru bwa mbere, bavuga ko iyi mpanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Nyakanga, 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Abatuye muri uwo Mudugudu bavuga ko batabaje inzego zitandukanye, zibabwira ko biyambaje ba Marine kugira ngo babakuremo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abayobozi bageze kuri Nyabarongo impanuka ikiba kandi n’ubu abarohamye bataraboneka.
Abo bana imyaka yabo iri hagati ya 9 na 13. Ni Antoine Komezumfashe w’imyaka 9 y’amavuko, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13, na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.