Ikipe ya Rayon Sports yarangije kumvikana n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, warangije gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe y’i Nyanza.
Ibiganiro bya Muhadjiri na Rayon Sports byatangiye ubwo umwaka wa shampiyona wasozwaga dore ko uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite impano kurusha abandi bakina mu Rwanda, yanze kwemera icyifuzo Police FC yamuhaga cyo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri agahabwa miliyoni 15 Frw.
Ikipe ya Rayon Sports ikaba yarashyize imbaraga mu biganiro na Muhadjiri ku Cyumweru aho ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena, byarangiye bumvikanye nyuma y’aho uyu musore agishije inama abavandimwe bakamwemerera gusinyira iyi kipe yamwifuje kuva hambere.
Muhadjiri yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ikipe imusanze iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Kamena.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 akaba yaratsinze ibitego icyenda muri Shampiyona anatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi bitego mu mwaka w’imikino ushize, aho yaje no guhesha Police FC ibikombe bibiri birimo icy’Umunsi w’Intwari ndetse n’icy’Amahoro yatwaye itsinze Bugesera FC.
Uyu mukinnyi asanze abandi Rayon Sports yamaze kwibikaho barimo Abarundi babiri Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.
Hakizimana Muhadjiri uvukana na Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.
Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.
Uyu yaje kwikoza hanze y’u Rwanda akinira mu 2019/20 ubwo yari muri Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Hari kandi mu 2022 ubwo yari muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite yavuyemo asubira muri Police FC mu ntangiriro za 2023 yakiniraga kugeza magingo aya.
Rayon Sports yinjiye muri mukeba isinyisha Fitina Omborenga
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Fitina Omborenga, yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gushyira akadomo ku myaka irindwi yakinnye muri APR FC.
Fitina Omborenga watanze umupira wavuyemo igitego ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho akayobora Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu aho byakomeje mu ijoro ryo ku wa Gatatu bikarangira yemeye gusinya, maze bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena.
Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.
Omborenga agiye muri Rayon Sports mu gihe yari ifite ikibazo cya myugariro ukina iburyo dore ko Serumogo Ally Omar usanzwe uhakina kuri ubu yerekeje mu igeragezwa mu ikipe yo hanze y’u Rwanda mu gihe Mucyo Didier we atazongererwa amasezerano.
Inkuru y’igenda rya Omborenga ntiyakiriwe neza n’abakunzi ba APR FC aho benshi babonaga ko agifitiye akamaro iyi kipe ifite shampiyona iheruka, gusa amakuru agera kuri IGIHE avuga ko icyemezo cyo gutandukana na we cyafashwe mu mpera za shampiyona ubwo yagiranaga ikibazo n’umwe mu bo muri “Staff” y’iyi kipe.
Omborenga Fitina agiye muri Rayon Sports asanga abandi bakinnyi bazanywe na yo harimo Umunyezamu Jackson Lunanga ukomoka muri Congo Kinshasa ndetse na Frank na Fred bavuye mu Burundi aho bari bamwe mu beza ba shampiyona ishize.
Rayon Sports izahura na APR FC ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena, mu mukino w’Umuhuro mu Amahoro washyizweho ngo hatahwe Stade Amahoro nshya izajya yakira abafana ibihumbi 45, ikaba sitade ya mbere mu karere iteye amabengeza inubakanywe ikoranabuhanga.