Umumotari utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko Mugisha Samuel wigeze kwegukana Tour du Rwanda n’undi mugabo wavugaga ko ari afande muri RDF witwa Ezechiel bamukubitiye ku Gisozi, bakamumena ijisho bapfa ko abishyuje amafaranga y’urugendo.
Uyu mu motari witwa Sangwa Olvier yahamagaye umunyamakuru wa BWIZA dukesha iyi nkuru saa munani n’iminota 50 zo mu gitondo cyo kuwa 21 Ukwakira 2021, avuga ko ahohotewe. Avuga ko n’ubwo polisi yaje kubikurikirana ikabajyana kuri Sitasiyo yayo iri ku Gisozi, atizeye ko bakurikiranwa kuko ari “abantu b’abasitari, undi akaba yabs ari umusirikare wakunze kuvuga ko ari afande.”
Yagize Ati ” Njyewe ndi umumotari ntuye Kimisagara. Nari ndi mu kazi ku Gisozi mu Gakinjiro (Gakiriro) mbona Mugisha Samuel ntari nanamenye ko ari we, kuko namumenyeye kuri polisi. Yari kumwe n’undi mugabo wambaye ikabutura y’umukara n’umupira w’umuhondo, baje mu modoka ariko batongana n’uwitwa Danny bari kumwe bisa nk’aho bapfaga umukobwa kuko bamugarukagaho cyane. Iyo modoka bahise bayivamo bashwanye, njye na mugenzi wanjye twari turi aho baratubwira ngo tubatware”
Sangwa avuga ko Ezechiel wavugaga ko ari umusirikare yamukurikiye Ati ” Nkimara kwatsa moto ngiye kumva numva wa musirikare yanyirutseho, arankurura aba atangiye kunkubita. Mugisha Samuel na we yahise aza akazajya amfata undi agakubita. Bankubise kasike mu mutwe ubu nabyimbaganye n’imbavu zavunitse ndetse n’akaguru ndigucumbagira. Bankubise abaturage barahurura, moto yanjye bajya kuyibika, mugenzi wanjye we yabacitse. Polisi yaje kuhagera, tujya kuri sitasiyo, ni nabwo namenye ko Samuel Mugisha ari mu bankubise. Uretse moto yanjye yahondaguwe hasi, kasike ikangirika na Frw 300 nahaburiye nta kindi kintu cyanjye cyahatakariye”
Yakomeje agira ati ” Twagezeyo polisi ibasaba kwivuga, uwo Ezechiel yari yanabyanze ngo we ni umusirikare afande nta n’ubwo ngo polisi yemerewe kumufunga, irindi zina rye sindyibuka urumv nari ndimo kubabara. Mugisha na we yari yanze gutanga telefoni, avuga ibyongereza byinshi cyane gusa bombi bari bemeye kwicara hasi. Twakoze statement, bansaba ko njya kwivuza, ubu mvuye muri prive, banteye urushinge bampa n’ibinini. Ejo bansabye kujya guca mu cyuma. Bambwiraga ngo mpume ndebeshe ijisho rimwe irindi ntiribone. Ni amabuye na kasike bankubitishije.”
Sangwa avuga ko bitewe n’uko Mugisha azwi na Ezechiel akaba yavugaga ko ari afande, bishoboka ko Sitasiyo ya Polisi ku Gisozi ishobora kubarekura bityo ntabone ubutabera.