Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyasabye ko guhera ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu Rwanda hose nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo.
Umuganga w’amatungo Mbabazi Olivier yasobanuye ko inyama zikimara kubagwa zigahita zijya ku isoko ziba zishobora gutera indwara, kuko hari utunyangingo tuba tukiri tuzima bityo n’indwara iturimo ikaba ishobora kwanduza abantu mu gihe bariye izo nyama zacurujwe zitabanje kunyura muri Firigo.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Mbabazi Olivier yagize ati “Inka ikimara kubagwa inyama zigahita zijya ku isoko, izo zabaga zikirimo amazi n’amaraso, ni ukuvuga ngo utunyangingo tuba tukiri tuzima, niba ari tuzima, ni ukuvuga ngo za nyama ziraba ari ‘muscles’, ntabwo ziraba zahindutse inyama, ariko noneho twa tunyangingo nitumara gupfa nibwo cya kintu twari dufite twise ‘muscles’ kiba cyahindutse inyama mu rurimi tumenyereye.
Ingaruka zo kuzirya zitabanje gukonjeshwa muri firigo, ni uko haba hari indwara zikiri muri twa tunyangingo tw’umubiri w’itungo zitarapfa, ariko nyuma y’ayo masaha 24, ya maraso yose amaze kuvamo, inyama imaze gukamuka, twa tunyangingo twapfuye, n’izo ndwara inyinshi zose ziba zamaze gupfa”.
Ni icyemezo kitakiriwe ku buryo bumwe, kuko hari abacuruzi bavuga ko bizabateza igihombo, bitewe n’uko hari abakiriya bagura inyama ari uko zibagiweho, cyangwa se zitagiye muri firigo, naho izagiye muri firigo bakazifata nk’imiranzi cyangwa se izashaje.
Umwe mu bacuruza inyama ku isoko rya Nyabugogo yagize ati “Ikinyuranyo kirahari, kuko abakiriya bazaga batubaza inyama zije ako kanya. None ubu ngubu bazaza bagure inyama zaraye, z’imiranzi, ntabwo abakiriya babyishimira, ntibishimira kuba wabaha inyama yaraye, ubwo natwe bizaduteza ikibazo hagati yacu n’abakiriya”.
Umwe mu baguzi na we wari aho muri Nyabugogo, yagize ati “Nk’abaguzi, njyewe ubwanjye, ndabona bibaye byiza kurusha, kuko iyo uguze inyama yataye ya maraso, imaze gukamuka ni byo byiza. Ku bwanjye ni byiza pe!”