Nyuma yo kuva muri gereza atsinze urubanza yaregwagamo ko yaba yarasambanije umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure, umuhanzi Nyarwanda Nsengiyumva Francois uzwi ku izina rya Igisupusupu yasohoye indirmbo yo guhimbaza no kuramya Imana.
Ni indirimbo yise ”Shimwa Mana” aho atangira vuga ko iyo ubabaje Imana irababara yo se ikubabaje wahozwa na nde. Ni nidirimbo yakozwe na Fayzo pro ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi amufasha kuririmba inyikirizo y’abakobwa ndetse hagaragaramo abakobwa b’ikimero bari kuririmbana na igisupusupu.
Muri iyi ndirimbo avugamo ko nta hantu imana itagukura dore ko hanagaragaramo amashusho y’uyu muhanzi mbere atari yamenyekana afite n’umuduri we ndetse bakayagereranya na nyuma yaho amaze kumenyekana ari kuririmba mu birori bitandukanye.
Iyi ndirimbo kandi igaragaramo abantu benshi bazwi batandukanye aho irimo umukinnyi wa firime wamamaye muri firime ya Papa Sava ariwe uzwi nka Nyiragitariro.
Kuri ubu iyi niyo ndirimbo uyu muhanzi asohoye kuva yava muri gereza ndetse ikaba ari na yo rukumbi asohoye aririmbira Imana.