Umuyobozi w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 yageze mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yambaye impuzankano y’imfungwa ifite ibara ry’iroza.
Tariki ya 16 Gicurasi, Ishimwe ukurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo bitewe n’imiterere yarwo.
Uyu mufungwa wari wagejejwe ku rukiko n’imodoka y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) itwara abafungwa, anambaye ikote (suit) ry’umukara, yahise atangaza ko ajuririye iki cyemezo. Mu gitondo cy’uyu wa 26 Gicurasi, Ishimwe yagejejwe ku rukiko rwisumbuye n’imodoka y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), itwara imfungwa zifungiwe muri za gereza.
Uretse kuba yari yambaye iroza, Ishimwe yari yogoshe umusatsi wose kandi yari arindiwe umutekano n’abacungagereza bamuvanye kuri gereza ya Nyarugenge aho afungiwe guhera tariki ya 16.
Mu rukiko aho yatangiye kuburanira urubanza rw’ubujurire mu muhezo saa tatu z’igitondo, Ishimwe yunganiwe n’umunyamategeko Me Emelyne Nyembo usanzwe amufasha kuva yatabwa muri yombi tariki ya 25 Mata 2022.
Ishimwe n’umunyamategeko we basabye ko iburanisha ryabera mu ruhame, batanga impamvu nk’izo batanze mu rukiko rw’ibanze, aho bavuga ko ubwo yatabwaga muri yombi, ubugenzacyaha bwabitangaje mu ruhame ndetse n’ibyaha akurikiranweho bubitangariza mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko iri buranisha na ryo ribera mu muhezo nk’uko byagenze mu rukiko rw’ibanze, bitewe n’imiterere y’urubanza no mu rwego rwo kurinda amakuru bwite y’abatangabuhamya.
Umucamanza yanzuye ko iburanisha ribera mu muhezo, asaba abari mu rukiko bategereje kurikurikirana ko basohoka mu gihe Abanyamakuru bo bakomeje gutegerereza hanze kugira ngo bamenye uko ryagenze mu gihe ripfundikiwe.
Nyuma yo kumva ubujurire bwa Ishimwe n’ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kigumaho, umucamanza yapfundikiye iburanisha, yanzura ko umwanzuro uzasomwa ku wa 3 Kamena 2022, saa munani z’igicamunsi.