Bamporiki Édouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi.
Bamporiki ari mu bantu 32 baraye bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Muri Mutarama 2023 Urukiko Rukuru rwari rwongereye ibihano yari yarahawe, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Bamporiki yari yarahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko rwari rwarabanje kumukatira gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw, nyuma aza kujurira ari na bwo rwaje kumwongerera ibihano.
Bamporiki wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, mu Kinyarwanda gihanitse yashimiye Umukuru w’Igihugu wamubabariye agatura umutwaro avuga ko yari yikoreye.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira.”
Yunzemo ati: “Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri”.
Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware @PaulKagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) October 19, 2024