Mu ibanga rikomeye ryamenewe abatumiwe gusa, Umuramyi Annette Murava n’umunyarwenya Bishop Gafaranga barushinze kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, ibirori byabereye muri hoteli La Palisse iherereye i Nyamata.
Ni ubukwe bwatangiye ahagana saa yine z’amanywa nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire.
Ni ibirori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, wakurikiwe n’uwo gusezerana imbere y’Imana mu gihe abatumiwe bo bari bwakirwe saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abatumiwe basabwe kugenda bitwaje impapuro z’ubutumire kugira ngo babashe kwinjira mu bukwe bemye.
Kuri hoteli iberamo ubukwe, umutekano wari wakajijwe abasore b’ibigango bakodeshejwe kugira ngo bakumire uwakwitabira ubu bukwe atatumiwe cyangwa uwafata amafoto n’amashusho.
Umwe mu banyamakuru bageze ahabereye ubu bukwe yatangaje ko umutekano wakajijwe ku buryo n’abahazindukiye bakahafata amashusho n’amafoto abashinzwe umutekano muri ubu bukwe babahatiye kuyasiba.
Bishop Gafaranga na Annette Murava bakoze ubukwe mu gihe mu 2020 uyu munyarwenya yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko afite umuryango ndetse imfura ye yari yujuje imyaka icyenda y’amavuko icyo gihe.
Mu kiganiro yagiranye na igihe icyo gihe ubwo yari abajijwe ku muryango we, Bishop Gafaranga yagize ati “Kurongora biri mu moko menshi, ubwanjye mbibwiye umuntu byamucanga. Kuva nzunguza nari mfite umuryango, ubu mfite umwana w’imyaka icyenda.”
Kuri ubu amakuru ahari ahamya ko Bishop Gafaranga yakoze ubukwe na Annette Murava akaba umugore we wa kabiri nyuma y’uwo babanye kuva mu myaka yo hambere mu buzima busharira.
Icyakora, amakuru y’umuryango we wa mbere yagizwe ibanga ku rwego rw’uko arinze akora ubukwe benshi bibaza ibyawo.