Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yateguje ko hazaba intambara ya gatatu (3) y’Isi, mu gihe ibiganiro yiteze kugirana na Vladimir Putin w’u Burusiya byaba nta musaruro yifuza byatanga.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Fareed Zakaria wa CNN, Perezida Zelensky yavuze ko icyo yifuza ari uko iyi ntambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022 yahagarara, kandi akaba abona byashoboka ari uko we na Putin bumvikanye.
Yagize ati: “Niteguye kumvikana na we. Nabyiteguye mu myaka ibiri ishize. Ndatekereza ko hatabaye ubwumvikane, iyi ntambara idashobora kurangira. Ntekereza ko tugomba gukoresha uburyo bwatuma tuganira na Putin. Ariko mu gihe nta kintu byaba bigezeho, byaba bisobanuye intambara ya gatatu y’Isi.”
Mu byo u Burusiya busaba kugira ngo buhagarike iyi ntambara bwita ‘ibikorwa byihariye bya gisirikare’ harimo kuba Ukraine yakwemera ubwigenge bw’akarere ka Donetsk na Luhansk no guhagarika umugambi wo kwinjira mu muryango wa NATO.
Perezida Zelensky aherutse gutangaza ku mugaragaro ko Ukraine itagifite umugambi wo kwinjira muri NATO, ariko muri iki kiganiro yavuze ko mu bwumvikane yagirana n’u Burusiya adashobora kwemera ko igihugu cye gitakaza ubutaka bwacyo.
Uyu Mukuru w’Igihugu wemeza ko utu turere tubiri tugomba kuguma kuri Ukraine, yagize ati: “Ukraine ntabwo ishobora kwemera gutakaza ubusugire bw’ubutaka bwayo. Hari ibyo tutakwemera nk’igihugu cyigenga.”
Kuva iyi ntambara yatangira, intumwa z’ibihugu byombi zimaze kugirana ibiganiro inshuro eshatu, byari bifite intego yo kuyihagarika ariko ntacyo byagezeho kuko zananiwe kumvikana.