Mu kwakira no gutangaza abakapiteni b’amakipe umunani azakina Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 hagurukijwe drones mu kirere cya Kigali.
Iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Convention Centre [KCC] mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2023.
Cyatangiye saa Tatu na 19 kirangira na 26. Mu minota irindwi cyamaze hakozwe imyiyereko ya drones zagurutswaga mu kirere zikandika amagambo atandukanye aha ikaze aba banyabigwi mu Rwanda.
Mu kirere cyo hejuru ya KCC hiyanditsemo amagambo atandukanye arimo “VCWC”, izina rihagarariye Veteran Clubs World Championship; “Home of Legends”; “FERWAFA”; “Visit Rwanda”; “D-420” igaragaza iminsi isigaye ngo irushanwa rikinwe na “MAY 2024” yerekana ukwezi rizaberamo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iki gikorwa hifashishijwe drones 120, zagendaga zegeranywa zikarema ijambo runaka.
Iki gikorwa cyagombaga gutanga saa Moya n’Igice ariko kugurutsa drones byegezwa inyuma kubera ikirere cyarimo umuyaga mwinshi ku buryo byari bigoye ko gikoreshwa.
Abakapiteni umunani batangajwe uyu munsi ni bo bazaba bayoboye amakipe y’abakinnyi 150 bategerejwe mu Gikombe cy’Isi kigiye kuba bwa mbere.
Aba ni Umufaransa Robert Pires, Umunya-Cameroun Patrick M’Boma, Umunyarwanda Jimmy Gatete, Umunya-Brésil Maicon Douglas, Umunya-Misiri Wael Kamel Gomaa El Hawty, Umuyapani Tsuneyasu Miyamoto, Umunya-Espagne, Gaizka Mendieta n’Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper.
Buri mukapiteni azahitamo abakinnyi bazaba bagize ikipe ye. Mu kwakira bamwe muri bo bari i Kigali hakozwe imyiyereko ya drones mu kubakira no kubereka ko bisanga mu Rwagasabo.
Ni igikorwa cyahuriranye n’isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre ryahuje abakanyujijeho muri ruhago baturutse imihanda yose.