Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yavuze ko mu byo azakora harimo kuvugurura inyubako ya ‘Kigali Convention Centre’ no guteza imbere isoko ya Nile iri mu Rwanda ku buryo igaragaza u Rwanda nk’umutima wa Afurika.
Yabitangaje kuri uyu wa 24 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare n’aka Gatsibo, avuga ko naramuka atowe azavugurura inyubako ya KCC, akayongerera amagorofa ku buryo izaba mu za mbere ndende ku mugabane wa Afurika.
Ati “Intego ni ukuvuga ngo nzi neza ko muri Afurika inzu ndende ziri muri metero 400, ubwo rero igeze aho ngaho ikaba mu nyubako ndende za Afurika byaba ari byiza.”
Kandida Mpayimana kandi yabwiye ab’i Nyagatare ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda ku buryo igaragaza u Rwanda nk’umutima wa Afurika.
Ati “Iyo shusho ikeneye gukorwa ikagaragaza amasoko ya Nile ari mu Rwanda yerekana u Rwanda nk’umutima wa Afurika ku buryo abantu bose babona ko Imana yahagaze mu Rwanda igahanga Afurika, amazi amwe ikayanyuza ibumoso andi ikayanyuza iburyo.”
Yavuze kandi ko mu bijyanye n’urwego rw’ubukerarugendo hazashyirwa imbaraga mu kwimakaza ubushingiye ku muco mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Mpayimana Philippe yabwiye abaturage b’i Nyagatare ko azashyiraho itorero rikomeye ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Yavuze kandi ko azahindura imikorere ya za ambasade zikarushaho kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bakanashishikarizwa kugira uruhare mu kongera inganda zo mu Rwanda binyuze mu kwigira ku bihugu by’amahanga basanzwe babarizwamo.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Mpayimana Philippe, yabasabye ko nibamugirira icyizere bakamutora, azagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda kandi iramba, gushishikariza abashoramari kubaka inzu zigeretse ku zindi, aho ibice byo hasi by’izo nzu bizajya bikorerwamo ubucuruzi abantu bagatura mu magorofa yo hejuru.
Yababwiye ko afite ingingo 50 zikubiyemo gahunda y’ibyo yifuza kuzageza ku Banyarwanda natorerwa kuba Umukuru w’Igihugu.
Yongeye kugaragaza ko azashyira imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda, binyuze mu gukurikirana abagabo babigiramo uruhare.
Yavuze ko ubwitabire bushimishije
Mpayimana Philippe wahereye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Iburasirazuba amaze kugera mu turere dutandatu agaragariza abaturage ibyo azabagezaho nibaramuka bamutoreye kuba Umukuru w’Igihugu.
Uyu mugabo ni we mukandida wigenga muri batatu bahataniye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi na Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka rya Green Party.
Ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo, Mpayimana Philippe yabwiye IGIHE ko yishimira ubwitabire bw’abaturage baza mu bikorwa bye byo kwiyamamaza kandi bitanga icyizere ko azatsinda amatora.
Ati “Tumaze kugera mu turere dutandatu ariko turishimye turebye uburyo ubwitabire bumeze butandukanye n’ibyo nari niteze. Ntabwo nitaye cyane ku mibare ninayo mpamvu nashatse gukorera mu byaro. Kuko uretse muri Nyagatare ahandi hose nagiye mu mijyi y’ibyaro kandi tuzakomeza kubikora dutyo.”
Yakomeje ati “Icy’ingenzi ni ugutambutsa ubutumwa kandi nizeye ko bukomeza guhererekanywa mu baturage kandi namwe itangazamakuru mugira urwo ruhare ariko abahagera bose kugeza ubu barenze igipimo cyabo nari niteze birashimishije.”
Biteganyijwe ko Mpayimana azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa 26 Kamena 2024 akazakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Musanze.