Mpayimana Philippe, umwe mu bagabo batunguranye mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu, agahatana ariko ntatsinde, yongeye gutangaza ko azongera kugerageza amahirwe ye kuri uyu mwanya muri Nyakanga.
Mpayimana asanzwe ari umukozi wa leta muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga. Ni umwanya yagiyeho Ugushyingo 2021.
Mu matora aheruka yiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0,73%. Ntabwo intumbero ye yagarukiye aho, ahubwo yavuze ko hari ibitaragerwaho yifuza gufatanyamo n’Abanyarwanda.
Ati “ Mfite umushinga wo gutanga kandidatire”.
Yavuze ko nubwo bakunze kuvuga ko nta muntu uhindura ikipe itsinda, ngo bishoboka no gukora inshya kandi nayo igatsinda.
Ati “Icya mbere ni uko Abanyarwanda turi ikipe imwe, niba duhinduye ubutegetsi, hari Abanyarwanda benshi twongera tugakora indi kipe, tugahindura imikorere imwe n’imwe; imyiza tukayigumana, iyari itangiye gucumbikira tukayindura, tukayongereramo ingufu, noneho ya kipe yatsindaga, ukabona ahubwo irushijeho gutsinda.”
Intumbero ze zo kuziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yazitangaje ari mu Bufaransa mu biruhuko aho amaze icyumweru.
Yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yahisemo kujya muri iki gihugu aho yari asanzwe aba mbere yo kugirwa umuyobozi, kugira ngo yumve ibitekerezo by’Abanyarwanda baba muri Diaspora.
Ati “Mu Bufaransa ni ho nabaga, bimfasha kuganira n’abo twabanaga […] Bituma mbona neza uko abanyarwanda baba hanze batekereza, aho bageze, ari naho bihera umuntu avuga ati burya turacyafite urugendo.”
Mu mpamvu zatumye afata umwanzuro wo kuziyamamaza, harimo ngo “ikibazo cy’ingorabahizi” cy’Abanyarwanda bahunze u Rwanda mu 1994 “bari mu mahanga nta kintu na gito cyo kwiyegereza igihugu cyabo bafite”.
Ati “Baracyafite imyumvire y’icyo gihe kandi ni Abanyarwanda tutagomba gutererana. Dukeneye za gahunda nshya zituma aho bari batangira kwisanisha no gukorana n’igihugu cyabo.”
Yavuze ko hari ibintu birenga 20 ateganya kuzashyira muri “manifesto” ye mu gihe kigera ku kwezi kuri imbere, gusa ngo hazagarukamo ibijyanye n’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburyo amahanga abanira igihugu.
Ati “Ibihugu byo hanze kubera ingengabitekerezo yabigezemo, twe dufite intera twagezemo ariko ibihugu byo hanze biracyashaka gucamo Afurika kabiri, urabona muri Congo iyo bacamo ibice abantu bamwe babita ko ari Abanyarwanda, buriya ni twe baba bashaka ko dusubiranamo.”
Yavuze ko ibyo byose bikeneye politiki nshya, kuko ibihugu bijya inyuma ya Congo biba bishyigikiye n’ingengabitekerezo yayo.
Uyu mugabo wigeze kuba umukozi wo mu nganda mu Bufaransa, yavuze ko ikiba kigamijwe mu gutanga kandidatire ari uko “ubuyobozi hari ibyo butakoze, hari ibigomba gushyirwamo imbaraga n’ibitekerezo bishya byakorwa”.
Uyu munsi ngo nta bantu bamuri inyuma ariko mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa abiri, azatangira kubashaka, ababwira ibitekerezo bye bya politiki.
Ibyo ngo ntibizabangamira akazi asanzwe akora, kuko azajya abijyamo mu masaha ya nyuma yako.
Ati “Nzajya mbikora mu masaha atari ay’akazi, nzajya mvugana n’abaturage twige kuri uwo mushinga. Ibyo nzavuga ko nzakora, ni ibyo nzaba mvuga nk’umuturage ku giti cyanjye, aho kuba nk’Umukozi wa MINUBUMWE.”
Ateganya ko ngo muri aya matora azakoresha amafaranga ye bwite yizigamye, ati “nta gahunda yo gusaba inguzanyo, nzakoresha ubushobozi bwanjye”.
Kugeza ubu ngo yifitiye icyizere gihagije kandi ngo agishingira ko ibyo ashaka atari “inyungu zanjye bwite”.
Ati “Iyo [abaturage] basanze kugira ngo bigerweho umuntu bamuzamura bakamugira Perezida, birakorwa.”
Abajijwe niba mu byo yaharaniraga mu matora ya 2017, hari ibyaba byaragezweho, yasubije ko ari byinshi byakozwe gusa ngo ubu icy’ingenzi si ibyo ahubwo ni ibitarakorwa.
Ati “Ndashima byinshi [byakozwe], ni byinshi harimo no kuba narabashije kujya mu itsinda riyobora. Icyo nari mparaniye ni uko abanyarwanda twese twiyumvemo, tugire uruhare rwo kubaka igihugu. Hari n’abandi bibaza uko babigeraho.”
Mpayimana yavutse mu 1970, bivuze ko afite imyaka 54. Mu 2017, yari afite umugore umwe n’abana bane.