Umunyarwenya Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] uri mu bagezweho mu Rwanda yahishuye ko yazinutswe inzoga zari zimaze kumubamo nyinshi ku rwego rwo kumusebereza mu ruhame no kudindiza akazi ke.
Mitsutsu yabigarutseho mu kiganiro yanyujije kuri Shene ya YouTube yitwa ‘Kigali city updates’, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.
Yavuze ko yababajwe bikomeye n’ukuntu yasize inkuru mu gitaramo cya Yago Pon Dat ku wa 22 Ukuboza 2023 kugeza ubwo agiye ku rubyiniro bigaragara ko yaganjwe n’umusemburo.
Yagize ati “Kiriya gihe nari nishimiye Yago […] nagiye ku rubyiniro ndanabimwereka. Abantu icyo gihe bamfashe nk’umuntu w’umusinzi biba inkuru ariko ndavuga ngo byibuza nta buzima bwanjye bwangirikiyemo cyangwa ngo babe bamfunze, Imana na yo ikandinda.”
Mitsutsu yahishuye ko ikindi cyatumye arushaho kwitekerezaho ari uko mu gihe abandi bari mu byishimo byo kwizihiza umwaka mushya, we yari ababajwe bikomeye no guta telefoni ye atazi n’uko yagiye kuko yari yaganjwe n’agatama.
Ati “Umwaka warangiye mvuga ngo nanjye nshyize akadomo ku kintu cyitwa inzoga. Ku Bunani banyibye telefoni yanjye. Nanjye uburyo yagiyemo simbizi. Naje kubihuza nsanga ikibazo gikomeye nari mfite ari inshuti mbi.”
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umusemburo ahamya ko wari umaze kumubamo mwinshi, Mitsutsu yafashe icyemezo cyo kuva burundu ku nshuti ze we yita mbi ahamya ko azasigarana bake kuruta kugwiza abamugusha mu bishuko.
Uretse inshuti yafashe icyemezo cyo kugabanya, Mitsutsu yavuze ko yasezeye ku bantu batandukanye biganjemo abafana bakundaga kumuhamagara bashaka kumugurira inzoga.
Izi ngamba zose Mitsutsu yafashe, yavuze ko zigamije kureka burundu inzoga no kongera guha umwanya akazi ke ko gukina filime kugira ngo yongere azamure urwego rwe.