Jolly Mutsi yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba yaratanze ikiganiro mu nama ihuza abanyafurika biga muri Kaminuza ya ‘Oxford’, aho yibukije abayitabiriye urugendo rw’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda mu 2016, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Igihe nyuma y’ikiganiro yatanze muri iyi Kaminuza mu mpera z’icyumweru gishize.
Ati “Ubusanzwe inama nk’iyi ikunze gutumirwamo abantu bafite amazina akomeye cyane ko baba bagiye kuganiriza intiti ziga muri Kaminuza ya Oxford, uyu mwaka rero batekereje ku bantu bafite abantu benshi babakurikira.”
Jolly Mutesi avuga ko yaganirije abitabiriye iyi nama byinshi ku rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yabaye Isi yose irebera, abasaba kutongera guceceka ibiri kubera hirya no hino muri Afurika.
Jolly yavuze ko yishimiye uko yabonye bakiriye ikiganiro yabahaye.
Umuryango ‘Oxford Africa’ utegura iyi nama, watangijwe mu mwaka wa 1958.
Abandi batumirwa batumiwe muri iyi nama barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Amina Mohamed, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.
Byinshi byigirwa muri iyi Nama byitsa ku mishinga yateza imbere Umugabane wa Afurika ukarushaho kuba nyabagendwa no kuba isoko y’ibisubizo y’ibibazo biwugarije.
Nyuma yo gutanga iki kiganiro, Jolly Mutesi nawe yakiriwe n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Coventry.