Abakobwa 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2022, batangiye umwiherero w’ibyumweru bitatu basuzumwa indwara zitandukanye banahabwa ibyumba bazajya bararamo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 ahagana saa tanu nibwo abakobwa 20 bahagurukiye mu Intare Conference Arena berekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata aho bazamara ibyumweru bitatu bigishwa ibintu bitandukanye.
Bakigerayo, basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye yaba izandura n’izitandura. Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan aherutse gutangaza ko abakobwa bafatwa ibizamini kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati:“Tuba dukeneye kumenya ngo umukobwa ahagaze ate kugira ngo tuzamenye uko tumutwara muri ‘Boot Camp’. Tumenye ngo turamufata gute? Cyangwa se we arifata gute? Ntabwo tubikora kugira ngo tugire abo dukuramo. Kuko umuntu ugiye kugumana ibyumweru bibiri afite ‘condition’ uba ugomba kubimenya. Kuko muri ibyo byumweru bibiri baba bagiye mu maboko ya Miss Rwanda. Mu maboko ya Miss Rwanda ni nko guhereza umwana umubyeyi,”
Aba bakobwa kandi bahawe ibyumba bazajya bararamo, aho babiri bazajya bararana mu cyumba kimwe, buri umwe afite igitanda cye.
Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni: Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali; Nshuti Divine Muheto [Nimero 44] yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba.
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba, Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Kalila Leila France [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba.
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba, Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba, Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Nkusi Lynda [Nimero 43]-Ahagarariye Uburasirazuba, Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba, Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba na Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata mu Bugesera, yabanje kuganiriza abakobwa mbere y’uko bafatwa ibizamini birimo n’ibya Covid.