Miss Rwanda 2022 ni irushanwa ry’ubwiza abaritegura bavuga ko rigamije guteza imbere umwana w’umukobwa biciye mu mishinga itandukanye. Ku rundi ruhande hari bamwe barifata nk’igikoresho cyo kungukira mu aba banyarwandakazi hitwikiriwe umutaka wo guteza imbere umwana w’umukobwa.
Muri uyu mwaka wa 2022 hatangijwe uburyo bwo gutora abakobwa barimo utoye akishyura amafaranga 100 avuye kuri mobile money, waba utoye ukoresheje telefone cyangwa interineti. Mu myaka yabanje gutorera kuri Interineti nta mafaranga byasaba mu gihe, gutorera kuri telefone byatwaraga amafaranga atarenze 30.
Abategura iri rushanwa bavuga ko impamvu y’aya matora ari ukugaragaza umukobwa ushyigikiwe na benshi, uwo abona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro atiriwe ahatana.
Ikinyamakuru IGIHE nicyo cyabereyeho amatora yo kuri Interineti. Gitangaza ko mu isesengura cyakoze cyasanze nibura amajwi 707.898 ari cyo giteranyo cy’amajwi yahawe abakobwa bose muri rusange 70 bahataniraga kujya mu mwiherero.
Kuko ijwi rimwe ringana n’amafaranga ijana bisobanuye ko amafaranga agera kuri 70.789.800 ari yo yashowe n’abakobwa bose bari mu irushanwa. Amatora yarangiye umukobwa witwa Ruzindana Keila ari we uri imbere mu majwi kuko yari afite 90.111 ni ukuvuga ko yashoweho 9 011 100 Frw. Muheto NShuti Divine wari umukurikiye yari afite amajwi 82.715, ni ukuvuga ko nawe kumutora byatwaye 8 271 500 Frw.
Muheto NShuti Divine yemerewe kujya mu mwiherero ariko amafaranga yashoweho asa nk’aho yaguye mu muriro agashya, iyo hataba ah’ubwiza bwe, ubwenge se cyangwa umucyo aba yaratashye yimyiza imoso.
Amajwi ntabwo aba angana n’umubare w’abatoye kuko bishoboka ko umuntu umwe ashobora kugura amajwi igihumbi cyangwa se arengaho. Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda uyu mwaka bwatangaje ko 20% by’amafaranga yinjijwe na buri mukobwa azayasubiza.
Aya matora kandi azakomeza muri 20 bageze mu mwiherero. Uzaba arusha abandi amajwi azinjira mu 10 ba mbere bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Mbere y’umwaka wa 2021 umukobwa wabaga yatowe n’abantu benshi yahitaga agirwa Miss Popularity ariko muri uwo mwaka Uwitwa Kabagema Laila wari wanikiriye abandi yaje gutungurwa Miss Popularity abaye Kayirebwa Marie Paul ndetse uyu mukobwa yemeza ko nta kabuza yibwe.