Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 Mutesi Jolly uzwi cyane mu bushabitsi butandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yaciye amarenga ko ashobora kuba atwite ndetse anagaragaza byaba ari umugisha kuri we.
Ibi Mutesi Jolly yabitangaje nyuma y’ifoto ye yashyize ku rukuta rwe rwa twitter maze umwe mu bakunzi be amubaza impamvu yabyibushye mu maso nk’umuntu utwite.
Ati: “Ko wabyibushye mu maso nk’umuntu utwite se?”
Mutesi Jolly yahise amusubiza ko bitamureba kandi ko gutwita ari umugisha kandi ko afite uburenganzira busesuye ku mubiri we.
Ati: “Ntibikureba, gutwita ni umugisha kandi mfite uburenganzira busesuye ku mubiri wanjye”
Mutesi Jolly atangaje ibi nyuma yuko yigeze gutangaza ko atazigera ashaka umugabo ndetse ko n’igihe azashakira kubyara umwana azamubyara ariko atabanye n’ikitwa umugabo kuko ngo hari igihe ushaka umugabo akakubera imbwa, amagambo yavugishije benshi.
Never mind, Gutwita is a blessing and I have full autonomy over my body
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) February 22, 2023