Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 akomeje kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko agereranyije abagabo batubahiriza inshingano zabo akabita “Inyana z’imbwa”
Iri jambo yarivugiye mu kiganiro “The Choice” kinyura kuri Isibo Tv gikorwa n’abanyamakuru babiri Phil Peter na Irene Murindahabi aho uyu mukobwa yavugaga ku bijyanye no gushaka umugabo.
Mutesi Jolly muri icyo kiganiro yeruye avuga ko atazigera ashaka umugabo kuko ngo atari itegeko ku gitsina gore gushaka umugabo ahubwo yakomoje ku kuba yabyara umwana ndetse yemeza ko akunda abana ndetse ko ashobora kuzamubyara ariko atabana n’umugabo kuko ngo hari igihe ushaka umugabo akakubera umutwaro.
Ati: “Igihari ni uko nkunda abana, nifuza ko nazagira umwana cyangwa se abana ariko ikintu cyo gushaka cyo ntabwo ari ho nibona, iyo nirebye ndishaka ariko sinibone nabaye umugore”
Yabajijwe niba atibona yambaye agatimba ararahira ati: “Ntabwo mbibona pe”
Yakomeje agira ati avuga ko gushaka bitari mu nshingano za buri muntu ngo cyane ko hari abashaka bikababera umuzigo akavuga ko abantu bagakwiye kureba ibikorwa by’umuntu ku giti cye aho kubwira umuntu ngo nashake nibwo aragira inshingano ku giti cye.
Ati: “(We have so many useless people) Dufite abantu benshi badafite akamaro bafata ahubwo bagashakana n’abantu bakangiza umwanya wabo ahubwo bakababera inyana z’imbwa ni ko navuga”
Yasobanye iryo jambo avuga ko ari ryo abanyarwanda bakunze gukoresha bavuga ko umuntu nta mumaro afite
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumwibasira nyuma yo gutangaza aya magambo aho babifashe nkaho yavuze ko abagabo bose ari inyanaz’imbwa.
Uwitwa Mr-Painkiller kuri twitter yagize ati:”Koko habuze umusore winkonkobotsi wagenda yiruka rwose akagenda akaduterera inda jolly ko wenda ivuzivuzi ahagaze ryashira!”
Abandi nabo bahagurukiye rimwe batangiza hash tag yitwa #Terinda Jolly kuri twitter nubwo abandi bari kuvuga ko bategereje kureba iyo nyana y’imbwa izamutera inda
Amwe mu magambo n’amafoto yo gutebya avuga ku byo Jolly yavuze