Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Divine Muheto yatagaje ko yishimiye bikomeye guhura no kwakira abadamu b’abakuru b’ibihugu bari bitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGM.
Miss Muheto yari mu bakoraga ’protocole’, aho abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM babaga bagiye. Avuga ko yashimishijwe bikomeye n’iminsi yamaranye na bo, kuko byamusigiye amasomo akomeye.
Ati “Nk’umwana w’umukobwa hari byinshi nabigiyeho, ni abantu bakomeye buri wese yakwifuza no kubona amaso ku yandi, icyakora ni amashimwe kuri njye kuba nibura naragize amahirwe yo kubonera benshi icyarimwe.”
Miss Muheto ahamya ko nk’umwana w’umukobwa, kugira aya mahirwe ari kimwe mu bimutera imbaraga zo gukora cyane ngo azabashe kugera ku nzozi ze.
Ati “Iyo wagize amahirwe yo guhura n’abantu nka bariya bigufungura amaso, ukabona ko nawe ukwiye gukora cyane kugira ngo inzozi zawe zizabe impamo.”
Miss Muheto avuga ko CHOGM yamusigiye isura y’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ari bo bonyine bo guharanira kubaka igihugu cyabo, cyane ko gifite imiyoborere myiza.
Ati “CHOGM yatweretse ko dufite imiyoborere myiza itekereza ku rubyiruko, rero dukwiye kumva ko ari iby’agaciro tukabikoresha neza tubyaza umusaruro amahirwe tubona ndetse tunahangana n’abashaka kudusubiza inyuma.”
Uretse abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM, Miss Muheto avuga ko muri iyi nama yahagiriye amahirwe yo kubona urundi rubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye rwiteje imbere.