Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, umunyamideli uzwi ku mbuga nkoranyambaga Shadia Mbabazi [Shaddyboo] n’umuhanzikazi Butera Knowless ni bamwe mu begukanye ibihembo Rwanda Influencer Awards 2021 byatanzwe ku nshuro ya mbere.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 kuri Century Park Hotel Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Muri bi bihembo habayemo ibirori byiswe ‘We share party’ aho ababyitabiriye batambukaga ku itapi itukura (Rea Carpet) bagafata ifoto, ubundi bakaganira n’itangazamakuru.
Ubundi ijambo ‘Share’ rikunda gukoreshwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga iyo bashaka gusangiza ubutumwa bwabo, ari nayo mpamvu ibirori babyitiriye iri jambo.
Ibi bihembo byahurije hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media influencers), ibyamamare mu itangazamakuru (Journalist influencers), ibyamamare mu muziki, sinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.
Mu ijambo rye, Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020, Brand Ambassador w’ibihembo Rwanda Influencer Awards, yashimye abantu bose bashyigikiye itegurwa ry’ibi bihembo bigamije gushimira abagira uruhare mu guhundira ubuzima bw’abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Avuga ko ibi bihembo bizajya bitangwa buri mwaka. Irasubiza aherutse kubwira ko azi uruhare rw’abavuga rikijyana muri sosiyete, kuko azi ibigo by’ubucuruzi bikorera kuri internet byifashishije abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, ibikorwa byabo biramenyena mu gihe gito kandi inyungu ibageraho.
Umuyobozi wa KS Ltd, Nsengiyumva Alphonse wateguye ibi bihembo yavuze ko ‘kuri twe ari ibirori atari ibihembo’. Ashima abantu bose bahatanye n’abandi.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo Rwanda Influencer Awards 2021
1.Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers] mu cyiciro cy’abakoresha urubuga rwa Instagram:
Uwatsinze: Mbabazi Shadia [Shaddyboo]
Uyu mugore w’ikimero yavuze ko iki gihembo yari agikwiriye, avuga ko yishimye cyane. Ati “Ndabashimiye mwese! Iki gihembo nari ngikwiye cyane. Ndabakunda cyane.”
2. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers] mu cyiciro cy’abakoresha urubuga rwa Twitter:
Uwatsinze: Mudakikwa Pamella
3.Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers] mu cyiciro cya Televiziyo:
Uwatsinze: Nizeyimana Luckman w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA
4.Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers] mu cyiciro cya Radio:
Uwatsinze: Niwemwiza Anne Marie wa Kigalitoday
5.Ibyamamare muri muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers] mu cyiciro cya cinema-Umuntu uvuga rikijyana mu cyiciro cya Cinema
Uwatsinze: Mugisha Emmanuel [Clapton]: Nyuma yo kwegukana iki gihembo, uyu mugabo yavuze ko iki gikombe agituye umwana we kuko ari we utuma ahora akora cyane.
Ati “Iki gihembo ngituye umukobwa wanjye ni we utuma nkora cyane.” Yashimye n’umugore we umufasha kuzuza inshingano ze, anashima Patycope wabaye itafari mu rugendo rwa cinema ye.
6.Ibyamamare muri muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers] mu cyiciro cy’abahanzi: Umuntu uvuga rikijyana mu cyiciro cy’abahanzi
Uwatsinze: Butera Knolwess– Igihembo cyakiriwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music Ltd.
7.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers] mu bakoresha urubuga rwa Youtube
Uwatsinze: Nyarwaya Innocent [Yago]: Yashimye Ishimwe Clement, Clapton, Seburikoko n’abandi ‘bose mwadutoye’.
Yavuze ko iki gihembo agituye abantu bose bakunda Yago Tv Show. Ati “Iki gihembo ndagitura abakurikira shene yanjye.” Yanavuze ko agituye umuryango we wamwibarutse.
8.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]; Umuntu uvuga rikumvikana mu cyiciro cy’ubwiza
Uwatsinze: Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016
9.Umuntu uvuga rikumvikana mu bijyanye n’imyambarire
Uwatsinze: Niyitanga Olivier [Tanga Design]: Yashimye abateguye ibi bihembo na buri wese umushyigikira mu rugendo rwe.
10.Umuntu uvuga rikumvikana mu bakinnyi ba filime
Uwatsinze: Niyitegaka Gratien [Seburikoko]: Yashimye Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, asabira umugisha ‘abatwanga ngo imitima igaruke’