Minisitiri w’Ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo yasabye abanyeshuri b’abakobwa gufunga amaguru bagafungura ibitabo mu gihe abandi bahise bamwibasira ko iyo mvugo yakoresheje atari yo ko yibasiye abakobwa ntabwire abahungu bagenzi babo.
Phophi Ramathuba yavuze ayo magambo mu ruzinduko yari yagiriye ku ishuri ryisumbuye mu rwego rwo kubashishikariza kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no kugabanya ikigero cy’abatwara inda bakiri abangavu.
Abakoresha imbugankoranyambaga bahise bamwibasira kuri aya magambo yakoresheje ariko nawe ayahamya avuga ko mu bo yabwiraga n’abahungu barimo.
Uyu Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Limpopo, ku wa gatatu yari yasuye ishuri ryisumbuye rya Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ku munsi wa mbere w’umwaka mushya w’amashuri.
Yabwiye abanyeshuri ati: “Ku mwana w’umukobwa ndagira nti: Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane“.
Yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n’abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y’imiterano ndetse n’amatelefone agezweho.
Avugana n’ikinyamakuru cyo muri afurika y’epfo Ramathuba yagize ati: “Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n’abakobwa”. Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo “bakiriye neza ubutumwa” bwe.
Yagize ati: “Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande“.
Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y’imyaka 17 babyaye muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 2020.