Mu 2012 ni bwo hatangiye kuvugwa umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga yari gukinirwaho irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda mu 2016 ndetse akaba ariyo yari gushingirwaho u Rwanda rutegura gusaba kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025.
Ni Stade byatangiye bivugwa ko izaba iri ku rwego ruhambaye yakira abantu ibihumbi 60 mu gihe yaba yuzuye neza nubwo nyuma y’aho hamaze gukorwa igishushyanyo mbonera cya mbere, hemejwe ko yajya yakira ibihumbi 40.
Nubwo byagenze gutyo ariko ndetse kugera mu 2020 hakaba hari hakiri igitekerezo cy’uwo mushinga, kuri ubu Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko hashobora gushyirwa ibindi bikorwa bitari stade.
Ati “Gahanga hari ubutaka ariko bugomba gushyirwamo ibikorwa bya siporo. Ntabwo bivuze ko hari igikorwa runaka kiba kigomba kuhaba. Ni ukuvuga ngo habaho ubufatanye n’izindi nzego.”
“Ubushize mwavugaga umufatanyabikorwa wagombaga kuza kubaka stade ariko byari bikiri mu nyigo, ntabwo byageze ku musozo aho twumva ko nka Leta y’u Rwanda twishimiye cyangwa se twashoboye kumvikana n’umufatanyabikorwa.”
“N’ubushize twaravuze ngo, ahubwo hari n’abandi bifuza kuhashyira ibikorwa bya siporo tukiri mu biganiro. Ni muri ubwo buryo twabisubiza.”
Minisitiri Munyangaju yabajijwe kandi kuri stade byavugwaga ko u Rwanda ruzahabwa na Qatar.
Ubwo Igikombe cy’Isi cya 2022 cyaganaga ku musozo muri Qatar, Stade 974 iri mu zakiniweho yahise isenywa dore ko yari yubatse muri ‘contineur’ zingana n’uwo mubare akaba ariyo mpamvu yiswe gutyo.
Icyo gihe hari amakuru yavugaga ko ishobora guhabwa u Rwanda, ari na byo byabajijwe Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, ariko asubiza ko atari ukuri.
Ati “Nk’uko wabivuze, wavuze ko ari byo muri kumva, ni ibyo abantu bavuga ariko ntabwo ari byo. Nta gahunda ihari.”
Ubu ikigezweho ni amakuru avuga ko iyi stade ishobora kuzajyanwa muri Uruguay ihabwa amahirwe yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030 ku bufatanye na Argentine, Chili na Paraguay.