Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yijeje umuhanzi Bruce Melodie kuzitabira igitaramo cye ateganya kumvishirizamo abakunzi be album ye nshya.
Mu butumwa bwe yatambukije mu buryo bwo gutebya, Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Bruce Melodie wiriwe, ndifuza kuza muri ibi birori waduteguriye, ariko ni bwo bwa mbere nzaba nitabiriye ibyitwa ‘Listening’. Ndibaza nzaza nitwaje ‘ecouteurs’? [Ese] uzaturirimbira live?”
Ni ubutumwa bugaragaza guca amarenga yo kwitabira ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bruce Melodie, akomeje kwamamaza igitaramo azumvishirizamo abakunzi be 500 album ye nshya yise ‘Colorful generation’.
Abari kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbere y’umunsi nyiri zina, bari kuyagura ibihumbi 20 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40Frw mu myanya y’icyubahiro.
Abazayagurira ku muryango bo bazaba bayigura ibihumbi 30Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100Frw ku myanya yihariye.
Iyi album “Colorful Generation” Bruce Melodie yari yayirarikiye abakunzi be muri uyu mwaka wa 2024 icyakora bitunguranye yemeje ko izasohoka umwaka utaha wa 2025.