Abaminisitiri barimo Nduhungirehe Olivier w’Ububanyi n’Amahanga na Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ushinzwe urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, banyuzwe n’indirimbo nshya ya The Ben yise ‘Plenty’.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko yishimiye indirimbo ‘Plenty’ ya The Ben.
Dr. Utumatwishima yanahise agaragaza izindi ndirimbo zamufashije kuryoherwa n’impera z’icyumweru zirimo ’Jeje’ ya Platini na Davis D, ’Ifoto’ ya Bruce Melodie, ’Full moon’ ya Bushali n’ibisigo birimo ‘Nzaza’ cya Rumaga na Kenny Sol na ‘Amakiriro’ cya Murekatete.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Nduhungirehe Olivier ushinzwe ububanyi n’amahanga we yagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo nshya ya The Ben ‘Plenty’.
‘Plenty’ ni imwe mu bihangano uyu muhanzi yasohoye mbere y’uko akora igitaramo ateganya ku wa 1 Mutarama 2025.
Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Country Records ikorwa na Prince Kiiiz mu gihe amashusho yatunganyijwe na Uniquo, umusore mushya ugaragaza impano mu gutunganya amashusho y’indirimbo.
The one and only @TheBen250!
Voice, music, elegance, dance, video clip, the guy is always on top👌🏾!https://t.co/bmfyC3LPKX
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) October 6, 2024
It is already #Plenty this weekend:
1. Jeje (Platini ~Davis D)
2. Nzaza (Rumaga)
3. Amakiriro (Murekatete)
4. Ifoto (Bruce Melodie)
5. Full moon (Bush…ido)🕺 Simply #Plenty (The Ben). pic.twitter.com/1MgVl5lHnQ
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) October 6, 2024