Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko X yahoze ari twitter hagaragaye impaka zagarukaga ku bafana ba Rayon Sports bafannye Pyramids yo mu Misiri yakinaga na APR FC mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya muri CAF Champions League.
Iki gikorwa cy’Aba-Rayons cyakiriwe mu buryo butavuzweho rumwe, aho bamwe bavugaga ko bagakwiye gufana ikipe ihagarariye u Rwanda, aho gufana iyo bahanganye cyane ko Ikipe y’Ingabo yari ihagarariye igihugu.
Ni mu gihe abandi nabo bavugaga ko ntacyo bitwaye kuko amakipe yombi asanzwe ari amakeba bityo bwagakwiye kugumaho, cyane ko ari bumwe mu buryohe bw’imikino.
Ku rundi ruhande, hari abarenze aho bagaragaza ko iki gikorwa cy’aba bafana gihabanye n’indangagaciro y’ubumwe yagakwiye kuranga Abanyarwanda.
Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagarutse kuri izi mpaka ziheruka kubica ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko byaba byiza bigumye mu bufana gusa.
Yagize ati “Tumaze iminsi tubona ku mbugankorayambaga bamwe bavuga ko bafannye ikipe yo mu mahanga, abandi bafana ikipe yabo. Byaba bigiye kuba bibi bitangiye kuzamo n’amacakubiri. Niba hari abantu bari babirimo, babyiyitirira, uyu munsi w’amahoro mureke twemeranye ko tubyanze.”
Yakomeje agira ati “Mureke tube abafana ba APR b’umupira cyangwa Basketball, abandi babe Aba-Rayons ariko tujye tubivanamo iby’amacakubiri n’amateka. Imvugo nk’izo zangiza ibintu byari byiza bikaba bibi.”
Minisitiri Utumatwishima yakomeje agaragaza ko ibintu byo gufata uruhande mu kinyu runaka atari byiza.
Ati “Ibintu mujya mubona ku mbugankoranyambaga bimeze nko gufana ngo njye ndi kuri uyu nanjye ndi kuri uriya, biriya bintu ni bibi. Kera hano mu Rwanda iby’amashyaka bitangira, habagaho abakombozi bagahangana n’interahamwe bose ari urubyiruko birirwa bazenguruka muri uyu mujyi, ari akavuyo, ari abantu batagira ubwenge, ari ibintu bidasobanutse.”
Utumatwishima yasabye urubyiruko gusesengura buri kimwe rubona ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwirinda imvugo yadutse yo kutagira ubwenge.