Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yamaze kongera gutangaza ko nta bitangazamakuru byemerewe gukora ibiganiro bijyanye n’ubuvuzi babwamamaza batabiherewe uburenganzira n’iyo minisiteri y’ubuzima.
Ibi yabivuze mu itangazo yashize hanze aho yavuze ko bibujijwe kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, mu buryo ubwo ari bwo bwose yaba ubw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo n’indi miyoboro iyo ariyo yose y’itumanaho.
Iti “Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi binyuze mu isakazamashusho, ibiganiro by’itangazamakuru, ibitabo, ubutumwa bushyizwe ku mihanda cyangwa ubundi buryo.
Minisiteri kandi yanasabye ibigo by’itangazamakuru guhagarika gutangaza ibikorwa by’amamaza imiti n’ubuvuzi keretse ushaka kwamamaza abanje kwerekana icyemezo kibimwemerera yahawe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.
Si ubwa mbere MINISANTE ibuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi kuko no muri Mutarama 2019 Minisiteri y’ubuzima yari yashyize hanze itangazo rihagarika inzira zose zakoreshwaga mu kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi gusa, ibyasabwe ntibyakurikijwe n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe kuko hari ibyari bibeshejweho n’ayo matangazo.
Ibyasabwe na Minisante byantunguye bamwe kuko n’ibinyamakuru birimo ibikomeye byamamaza imiti.
.