Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamaganye ubutekamutwe buri gukorerwa bamwe mu bacuruzi bari guhamagarwa n’abiyita abakozi b’inzego zitandukanye za Leta, bakabasaba amafaranga babizeza kuzabajyana mu rugendoshuri ruri gutegurwa.
Ubu butumwa bwatanzwe binyuze kuri Twitter ya MINICOM ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022. Buvuga ko iyi minisiteri yamenye amakuru ko hari abacuruzi bari kubwirwa ko bari gutegurirwa urugendoshuri mu mahanga.
Amakuru yamenyekanye ngo ni uko bari kubwirwa ko MINICOM izishyura ikiguzi gikenewe ariko na bo hakaba hari ibyo bagomba kwiyishyurira. Aha ni ho bari gusabwa 15.000 Frw na 50.000 Frw yo gutanga ngo Minisiteri ikorane neza n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gutunganya ibyangombwa byabo.
Ubwo butumwa bugira buti “MINICOM iramenyesha abantu bose ko nta rugendo irimo gutegurira abacuruzi mu bihugu bya Centafrique, u Buhinde na Singapore! Ni nyuma yo kumenya amakuru ko hari telefoni zirimo kubahamagara, zinabasaba amafaranga. Ayo makuru si ukuri, murakoze.’’
Aganira na Igihe, Umukozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Ihanahanamakuru muri Minicom, Hakizimana Jean Claude, yavuze ko bamenyesheje abacuruzi ko ayo makuru bahawe ari ibihuha.
Yagize ati “Ayo makuru si yo! Nta rugendo turi gutegurira abacuruzi muri ibyo bihugu rwose. Iki gikorwa kibaye gihari hari uburyo cyamenyeshwa abo kigenewe, bandikirwa amaruwa akibatumiramo, kurusha uko basabwa amafaranga mu gikorwa cyabateguriwe, ntabwo ari byo rwose. Ntiwasabwa amafaranga ajya mu isanduku ya Leta nk’uko bari kubibwirwa ngo usabwe kuyashyira kuri telefoni y’umuntu ku giti cye”
Yasoje asaba abantu kujya bagira amakenga mu gihe abantu babahamagara babasaba amafaranga, ko ari byiza kubanza kubaza amakuru mu nzego bireba. Si ubwa mbere abatekamutwe biyitirira abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bagasaba abacuruzi n’abandi bantu amafaranga.
Mu 2017, abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bigeze kujya bahamagarwa babwirwa ko hari amafaranga bagomba gutanga kugira ngo biyandikishe ku bantu MINICOM iri gutegura kugurira moto nshya. Mu 2020 ho hari abaturage bahamagawe n’abantu batazwi, babasaba gutanga amafaranga kugira ngo bafashwe kujya ku rutonde rw’abantu MINICOM ifatanije na Action Aid bagombaga guha amatungo magufi. Buri gihe iyi Minisiteri yahitaga imenyesha ko ayo makuru ari ibinyoma, abantu bakwiye kutemera kuyobywa n’abashaka kubambura utwabo.
Mwiriwe, MINICOM iramenyesha abantu bose ko nta rugendo irimo gutegurira abacuruzi mu bihugu bya Santarafurika, Ubuhinde na Singapore! Ni nyuma yo kumenya amakuru ko hari telefoni zirimo kubahamagara, zinabasaba amafaranga. Ayo makuru si ukuri, murakoze @RIB_Rw @Rwandamigration pic.twitter.com/iOwH9ZWQsP
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) March 14, 2022